Ntabwo bitugwirira: Umukinnyi w’Amavubi akigera i Kigali ahaye ubutumwa abakibashidikanyaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Muhire Kevin avuga ko intsinzi bamaze iminsi babona itabagwiririye, ndetse ko iyi kipe ubu ihagaze neza ku buryo abakiyishidikanyaho badakwiye kurangaza abakinnyi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikipe y’Igihugu Amavubi; yatsindiye ibitego 2-0 iya Madagascar i Antananarivo imbere y’abafana ibihumbi b’ikipe y’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Iyi ntsinzi y’umukino wa gicuti yaje ikurikira kunganya na Botswana mu mukino wa mbere w’iyi mikino ya gicuti yaberaga muri Madagascar.

Nanone kandi mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo 2023, Ikipe y’u Rwanda yatsinze iy’Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, ikipe y’u Rwanda yasesekaye mu Rwanda ivuye muri iyi mikino ya gicuti.

Umukinnyi wo hagati Muhire Kevin yavuze ko hari impinduka zabayeho mu mitegurire y’Amavubi, ari na zo bakesha uku kwitwara neza gukomeje kugaragara.

Ati “Ni ugukorera hamwe, guhuza kwa groupe, kudahindaguranya abakinnyi cyane, abakinnyi bahinduka ni bacye, ugasanga abahari baraziranye, tukagira n’umutoza udushyiraho igitsure cyane. Ibitubaho byose ntabwo biba byatugwiririye ahubwo ni ugukora cyane no kumenya ibyo dushaka.”

Muhire Kevin kandi avuga ko abagishidikanya ku ntsinzi y’Amavubi, badashobora guca intege abakinnyi, kuko bo icyo bashyize imbere ari ugukomereza muri uyu murongo.

Ati “Abakomeza gushidikanya bakomeze bashidikanye, twebwe icyo dukora ni ukujya mu kibuga tugatanga ibyishimo ku babyifuza cyangwa ku badushyigikiye. Ubundi ntawe utegetswe kwemera uwo ari we wese, igikuru ni uko wowe ukora ibyo ukwiye gukora, utakwemera azagera aho akwemere.”

Muhire Kevin yizeje Abanyarwanda ko akurikije uko bagenzi be mu ikipe y’Igihugu bahagaze, bazakomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru