Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ivuga ko mu myanzuro 11 yihaye gukora mu mwaka ushize, harimo umwe utaragezweho uko byifuzwaga, wo kugabanya abo muri iki cyiciro bagisabiriza.

Iyi Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, isanzwe ishinzwe kwita ku mibereho y’abo muri iki cyiciro, ivuga ko umwanzuro wa munani muri iyi 11 ari wo wavugaga ku kugabanya umubare w’abagisabiriza.

Izindi Nkuru

Gusa ngo intego yari yihawe ntiyagezweho uko byifuzwaga, nubwo uru rwego rutagaragaza umubare w’abakibeshejweho no gutegera amaboko abandi ndetse n’ababihagaritse.

Kimwe mu bishobora gukemura iki kibazo kimwe n’ibindi bikiri mu bafite ubumuga, ni ugushyigigikira ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere mu buryo butaziguye.

Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 izakoresha miliyoni 892 111 151 Frw.

Nanone kandi iyi mibare igaragaza ko miliyoni eshatu ari zo zizashyirwa mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga bakeneye ubufasha bwihutirwa, hakaba na miliyoni 120 Frw zizoherezwa mu Turere kugira ngo zifashe amakoperative y’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba; avuga ko aya mafaranga ari macye agereranyije n’ibibazo bihari.

Yagize ati “Kuba twarashishikarije abantu kwitabira kujya mu makoperative ntitubashe kubageraho vuba, ntabwo twaba turimo kubateza imbere. Ariya twari twasabye nubwo bitakunze; twari twasabye ko bayakuba gatatu ku buryo byibuze buri Karere twagaha miliyoni icumi cyangwa cumi n’ebyiri.”

Uru rwego rugaragaza ko mu mwaka w’ingengo wa 2023-2024 rwahawe miliyoni 895 959 709 Frw, amaze gukoreshwa ku rugero rwa 81%, gusa ntirwerekana umubare w’abantu bafite ubumuga bafashijwe kwiteza imbere.

Icyakora ngo miliyoni 400 frw zashowe mu kubaka uburyo bugaraza umubare nyawo w’abafite ubumuga mu Rwanda uzatuma hamenyekana ubufasha bushingiye ku bumuga aba baturage bafite.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru