Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari gukorwa igenzura rizatahura Amakoperative ya baringa n’ayasinziriye

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari gukorwa igenzura rizatahura Amakoperative ya baringa n’ayasinziriye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) gitangaza ko cyatangije igenzura ryo gutahura Koperative zanditse ariko ari baringa ndetse n’izasinziriye, kandi ko kizatangaza ibyavuyemo mu gihe cya vuba.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Patrice Mugenzi yatangaje mu Gihugu hose habarwa amakoperative abarirwa mu bihumbi 11 aho yose abarirwa agaciro ka Miliyari 73 Frw z’imigabane y’igishoro.

Uyu Muyobozi Mukuru wa RCA avuga ko zimwe muri izi koperative zimeze nk’izisinziriye, akaba ari yo mpamvu hatangijwe iperereza ryo gutahura izo koperative riri gukorwa mu Ntara enye zose z’Igihugu.

Yagize ati “Iperereza ku makoperative ya baringa anasinziriye ryamaze gutangira ndetse rimaze kugera mu Ntara y’Iburasirazuba. Intara itaragerwaho ni imwe y’Iburengerazuba.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’igenzura, tuzatangaza ibyavuyemo. Twatangiye gutahura amakoperative ya baringa n’andi asinziriye. Ziranditse mu mpapuro ariko ntabwo zikora. Izindi Koperative zashinzwe n’Imiryango hanyuma imishinga yarangira ikayitererana.”

Nanone kandi hari amakoperative afite abanyamuryango ariko adakora. Ati “Zarasinziriye kubera imicungire n’imiyoborere mibi. Ayo makoperative yasinziriye ashobora kuburwa akongera agakora ndetse akanaterwa inkunga.”

Iyi nyigo kandi izasiga amakoperative ashyizwe mu byiciro hashingiwe ku bushobozi bwazo bw’amikora, imitungo yazo ndetse n’umubare w’abayagize.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, hatangijwe icyumweru cyahariwe Amakoperative mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kumenyesha abanyamuryango ba za Koperaticve itegeko rishya rigenga amakoperative ndetse n’ikoranabuhanga ry’imicungiro y’imiyoborere yazo izwi nka CMIS (Cooperative Management Information System).

Patrice Mugenzi yagize ati “Turi gushyira imbaraga mu kumenyekanisha itegeko ry’amakoperative ndetse no kwigisha amakoperative ku buryo bamenya uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru cyahariwe amakoperative, tuzafatanya n’Uturere mu gukemura ibibazo biri mu makoperative. Twatahuye ko amakoperative atubahiriza ibiteganywa n’itegeko. Abanyamuryango ba za Koperative bagomba kumenya uburenganzira bwabo.”

Bimwe mu biteganywa n’iri tegeko ry’amakoperative riri kumenyekanishwa, harimo ko Komite nyobozi yayo agomba kujya amara manda imwe y’imyaka itatu, ishobora kongerwa.

Patrice Mugenzi yavuze ko ibi bigamije guca ingeso y’abayobozi b’Amakoperative baba bashaka kugundira ubuyobozi. Ati “Ibi birahanwa n’itegeko. Turi kandi gusuzuma itegeko kugira ngo hashyirwemo impinduka mu rwego rwo kuzamura imicungire y’amakoperative.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 6 =

Previous Post

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagaragarijwe gahunda y’imikino y’igaruka rya Shampiyona

Next Post

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga mu Rwanda bwagaragaje ikibazo bwahagurukiye ariko kitarakemuka uko byifuzwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.