Friday, October 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igisubizo ‘Apôtre’ Mutabazi yahaye abavuze ko hari ikindi cyihishe inyuma yo gusezerana n’umugore mushya

Igisubizo ‘Apôtre’ Mutabazi yahaye abavuze ko hari ikindi cyihishe inyuma yo gusezerana n’umugore mushya

Mutabazi Kabarira Maurice wiyita Apôtre, yamaganye amakuru akomeje kuvugwa mu mbuga nkoranyambaga ko gusezerana n’umugore we, hari ikindi amukurikiyeho cyangwa na we amushakaho, avuga ko ababivuga ari abishakira amafaranga yo kuri YouTube.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2026, Mutabazi Kabarira Maurice asezeranye imbere y’amategeko na Mukamana Béatrice, ndetse bagahita bakora n’ubukwe bwatashywe n’abantu mbarwa.

Nyuma y’ubu bukwe, inkuru yari igezweho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yari iyabwo, aho bamwe bavuze ko uyu mugabo usanzwe na we azwi muri izi mbuga, yasezeranye n’uyu mugore we amukurikiyeho imitungo.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Radio &TV 1 kuri uyu wa Gatanu, ‘Apôtre’ Mutabazi yamaganye ibi byatangajwe n’abiganjemo abafite imiyoboro ya YouTube.

Yagize ati “Abantu baba bari kureba ikintu cyacuruza mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ko ibyo byose bavuze nta kuri kwabyo. Ntabwo ari umuntu wamushakiye imitungo yo kwa Kabarira akamenya ko urakora marriage de rupture yahita yisubirira iwabo, akavuga ati ‘ya mitungo ntaho nzahurira na yo. Rero ntaho bihuriye. Imitungo ya Kabarira ni iya Kabarira, Mutabazi na we azashaka iye.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko umubyeyi we na we witwa Kabarira, atitabiriye ubukwe bwe, kubera amabwiriza yarebaga iyi mihango.

Ku kijyanye no kuba bivugwa ko ubukwe bwe bwatashywe n’abantu bacye cyane, ‘Apôtre’ Mutabazi yavuze ko kuri we n’abantu umunani mu bukwe baba bahagije. Ati “Normally [ubusanzwe] umubare wanjye ubundi ni abantu barindwi cyangwa umunani.”

Apôtre Mutabazi yabanje gusezerana mu Murenge n’umugore we

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =