Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Umuryango w’Abibumbye kongera inshingano z’ingabo zawo ziri muri iki Gihugu gihugu, MONUSCO, kugira ngo zifashe kugenzura no gukurikirana gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR, binyuze mu kuwambura intwaro no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bawo.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay, uhagarariye DRC mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Inama y’Umutekano ya Loni yaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Congo.
Kinshasa yasabye ko mu kwezi k’Ukuboza 2026, ubwo Inama y’Umutekano izasuzuma kongera igihe cy’icyemezo giha MONUSCO inshingano muri RDC, hashyirwamo inshingano zihariye zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhashya umutwe wa FDLR, kuyambura intwaro no kuyishyira mu nkambi z’agateganyo mbere yo gusubira mu Rwanda.
Ubu busabe buje mu gihe manda ya MONUSCO izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2026. Guverinoma ya Congo ivuga ko ishaka gukemura ikibazo cya FDLR, umutwe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nk’ishingiro ry’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu ijambo rye imbere y’Inama y’Umutekano ya Loni, Ambasaderi Mukongo Ngay yavuze ko Igihugu cye cyiyemeje kubahiriza ibyo cyiyemeje mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, arimo ingingo zijyanye no gukemura ikibazo cya FDLR yise urwitwa rw’u Rwanda, mu gihe bizwi ko uyu mutwe ari wo zingiro ry’ibibazo.
Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gusohoza inshingano zayo mu rwego rw’ibiganiro bya Washington. Uretse ibikorwa byo gufasha abifuza gutahuka ku bushake byamaze gukorwa na MONUSCO, Guverinoma yanjye yasinyanye, ku wa 30 Gicurasi 2026, amasezerano agamije kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gushyira mu nkambi z’agateganyo abarwanyi ba FDLR-FOCA.”
Yakomeje avuga ko muri ayo masezerano, abarwanyi bemeye gushyikiriza intwaro zabo mu bigo bigenwa n’ubuyobozi bwa Congo, hagamijwe kubasubiza mu Rwanda.
Yasobanuye ko hari intambwe zimaze guterwa muri iyo gahunda, aho ku wa 29 Kanama 2026, imitwe irimo CNRD, Ubuyunge, FNL, FPP, Abajiaruk Gamba na Urunana yemeye ku mugaragaro kwitabira gahunda yo gushyikiriza intwaro ku bushake.
Ambasaderi Mukongo Ngay yavuze ko ibyo bikorwa byamaze kumenyeshwa Inama y’Umutekano ya Loni binyuze mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Yasabye ko uwo muryango n’ingabo za MONUSCO bashyigikira iyo gahunda, kandi bakagira uruhare mu kugenzura ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda neza.
Ati “Turifuza ko iyi gahunda isobanutse kandi ishobora kugenzurwa ishyigikirwa mu buryo bugaragara n’Inama y’Umutekano ndetse na MONUSCO mu rwego rwa manda yayo nshya.”
Ubutegetsi bwa Congo buvuga ko MONUSCO igifite akamaro mu gukemura ibibazo by’umutekano muri RDC, cyane cyane mu kurinda abasivili n’abakozi bo mu bikorwa by’ubutabazi, gushyigikira inzira y’amahoro no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Ni mu gihe u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ubutegetsi bwa Congo bwakunze kurangwa n’amacenga mu gisenya uyu mutwe wamaze kuvangwa n’igisirikare cyabwo, ndetse rukaba rwaragaragaje ko ariya masezerano Congo yasinyanye na FDLR nta hantu na hamwe ateganywa muri ariya ya Washington, ahubwo ko iki Gihugu cyasabwe kurandura uyu mutwe burundu.
RADIOTV10