Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Isanganya rikanganye ryabaye ku bari bagiye muri Pasika ryasize igisa n’igitangaza cy’Imana

radiotv10by radiotv10
29/03/2024
in AMAHANGA
0
Isanganya rikanganye ryabaye ku bari bagiye muri Pasika ryasize igisa n’igitangaza cy’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 45 baburiye ubuzima mu mpanuka iteye ubwoba ya bisi yabereye mu majyaruguru y’Intara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, ubwo bari bagiye mu myiteguro ya Pasika, mu gihe umwana w’imyaka umunani ari we wayirokotse wenyine.

Minisiteri y’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yari itwaye abakirisitu bari bagiye mu myiteguro ya Pasika, ikaza kurenga ikiraro cya Mmamatlakala, ikamanuka ku musozi, kugeza ubwo ifashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Abayobozi b’Intara ya Limpopo babwiye itangazamakuru ko bakeka ko iyi Bisi yari iturutse mu Gihugu cy’abaturanyi cya Botswana, yerekeje mu mujyi wa Moria, uzwiho gusurwa n’abantu benshi cyane mu bihe bya Pasika.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Sindisiwe Chikunga, yavuze ko hagikorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, yarokotswe n’umwana w’imyaka umunani y’amavuko ariko na we wakomeretse cyane, abandi bose bakayitikiriramo.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yoherereje ubutumwa bw’akababaro Guverinoma ya Botswana, n’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 4 =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa muri Centrafrique bakorewe igikorwa cyo kubashimira

Next Post

Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

Related Posts

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

by radiotv10
05/09/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, nyuma yuko cyongeye...

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

by radiotv10
03/09/2025
0

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu...

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.