Delle Ali w’imyaka 25, umukinnyi w’ikipe ya Tottenham Hospurs mu gihugu cy’u Bwongereza, yafotowe ari kumwe na Maria Guardiolaw’imyaka 20, umukobwa wa Pep Guradiola umutoza wa Manchester City.
Aba bombi bafotorewe basohokeye muri Novikov Restaurant & Bar i Mayfair mu mujyi wa Londre.
Delle ari mu rukundo na Maria Guardiola mu gihe mu minsi ishize yakundanaga na Ruby Mae banabanaga mu nzu.
Maria Guardiola umukobwa wa Pep Guradiola yafotowe bwa mbere muri Gicurasi ari kumwe na Delle
Maria Guardiola niwe mukobwa mukuru wa Pep Guardiola umunya-Espagne utoza Manchester City
Delle Ali yatangiye urugendo rwo gukunda na Maria nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Ruby Mae (10)
Ruby Mae wahoze akundana na Delle ubwo yari muri sitade areba umugabo we mu kibuga mu ikipe y’igihugu