Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Biri guterwa n’iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?

radiotv10by radiotv10
11/10/2021
in MU RWANDA
0
Biri guterwa n’iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage baravuga ko kuba harikugaragara ubukwe bupfa ku munota wa nyuma kubera ko umwe mu bashyingiranwa yari asanzwe afite umuryango yirengagije, ngo bigaragaza ko inzego zishinzwe gusezeranya zigomba gufata ingamba zo kuvumbura bene aba kuko amazi atakiri ya yandi.

Ni ibintu bimaze iminsi byumvikana hirya no hino mu gihugu, aho ubukwe Ibupfa ku munota wa nyuma kubera ko hari umwe   ugaragaye avuga ko mu bagiye gusezerana hari uwo babyaranye umutanye abana.

Urugero rwa hafi ni urw’umubyeyi wo mu mujyi waKigali,uherutse  guhinguka  ku murenge aho umugabo we babyaranye abana batatu  yasezeraniraga nundi mugore,maze ubukwe buhagarikwa butyo .

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye bavuga ko ibibazo nkibi byiganje mu muryango nyarwanda ngo bitewe ahanini  nuko umwe mu bashkanye ava mu rugo rwe naho agiye ntiyigaragaze uwo ari we.

Umugore Radio&Tv10 yasanze ku biro by’umurenge wa Remera yahamije ko nawe yari yaje mu kibazo nk’iki cyo kwica ubukwe.

Ati “Umugabo wanjye yantaye tumaze kubyara abana icyenda,amaze imyaka ibiri kandi numvise ko aho yagiye yashatse undi mugore ndetse ngo bagiye gusezerana akavuga ko njye tutasezranye kandi nyamara twarasezeranye. Naje gushaka icyemezo cyo gushyingirwa hano kugirango ninumva yasezeranye nzajye kubitesha agaciro.”

Yakomeje avuga ko ibi byose biterwa no kutanyurwa kw’abashakanye kandi ntibumve ko bashaje.

Ibi abihurizaho na bagenzi be nabo bavuga ko kugirango ibibazo nkibi bikemuke burundu, inzego zibanze cyane ziriya zibasezeranya nazo zikwiye kubikangukira zikagaragaza ko amazi atakiri ya yandi.

Kanyandekwe Ephrem yagize ati “Icyaca iki kibazo burundu ni uko umuntu mbere yo kumusezeranya bajya babanza kureba niba nta bana bamwanditseho,ubundi bakamubaza uko abo bana bazabaho.”

Umuyobozi uhsinzwe irnagamimerere mu murenge wa Remra avuga ko nabo nkubuyobozi ntako baba batagize, ahubwo ngo hakwiye impinduka mu itegeko ryo gushyiranwa.

Ati” Ibyo byo kureba  abana umuntu afite byo birakorwa,ahubwo icyatanga umusaruro ni uko umuntu wese basanze ufite abana bajya bamwangira gusezerana, itegeko rigahinduka gutyo.”

Minisitieri yubutegetsi bwigihugu  ivuga ko ikibazo kiri ku baturage ,naho ubundi yo ngo nta kindi yakora kitari ubukangurambaga  kandi ngo ihora ibukora,nkuko  umuvugizi  Havugimana Joseph curio abivuga.

Ati “Ikibazo ni abaturage si inzego z’ibanze,abaturage ntibumva ,ubundi kuki wemera kubyarana n’umuntu inshuro ebyiri ,eshatu mutaraseranye,ubundi se kuki wemera kubana n’umuntu mutasezeranye?,twe icyo dukora ni ubukangurambaga kandi ntituzareka kubukora kugeza igihe abaturage babyumviye.”

Ubusanzwe itegeko ntiryemerera umuntu gushyingirwa mu gihe hari uwo bashyingiranywe mbere bataratandukana, naho mu gihe yaba babanaga batarasezeranye ariko barabyaranye, ba bana agomba kwmera kuzajya amufasha kubarera kandi bakaba bamwanditseho.

Ngo ikikiri imbogamizi, ni abaca ku ruhande bakajya gusezeranira ikantarange aho batabazi, ngo byahuza nuko systeme itamufite nkuwasezeranye, ugasanga akoze ubukwe bucece maze wa muryango we wa mbere ukabigenderamo.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + eight =

Previous Post

GATSIBO: Aborozi barataka igihombo baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi

Next Post

Amavubi aragera i Kigali saa sita mu kadomo…Arakirwa ate ?

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi aragera i Kigali saa sita mu kadomo…Arakirwa ate ?

Amavubi aragera i Kigali saa sita mu kadomo…Arakirwa ate ?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.