Biri guterwa n’iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage baravuga ko kuba harikugaragara ubukwe bupfa ku munota wa nyuma kubera ko umwe mu bashyingiranwa yari asanzwe afite umuryango yirengagije, ngo bigaragaza ko inzego zishinzwe gusezeranya zigomba gufata ingamba zo kuvumbura bene aba kuko amazi atakiri ya yandi.

Ni ibintu bimaze iminsi byumvikana hirya no hino mu gihugu, aho ubukwe Ibupfa ku munota wa nyuma kubera ko hari umwe   ugaragaye avuga ko mu bagiye gusezerana hari uwo babyaranye umutanye abana.

Izindi Nkuru

Urugero rwa hafi ni urw’umubyeyi wo mu mujyi waKigali,uherutse  guhinguka  ku murenge aho umugabo we babyaranye abana batatu  yasezeraniraga nundi mugore,maze ubukwe buhagarikwa butyo .

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye bavuga ko ibibazo nkibi byiganje mu muryango nyarwanda ngo bitewe ahanini  nuko umwe mu bashkanye ava mu rugo rwe naho agiye ntiyigaragaze uwo ari we.

Umugore Radio&Tv10 yasanze ku biro by’umurenge wa Remera yahamije ko nawe yari yaje mu kibazo nk’iki cyo kwica ubukwe.

Ati “Umugabo wanjye yantaye tumaze kubyara abana icyenda,amaze imyaka ibiri kandi numvise ko aho yagiye yashatse undi mugore ndetse ngo bagiye gusezerana akavuga ko njye tutasezranye kandi nyamara twarasezeranye. Naje gushaka icyemezo cyo gushyingirwa hano kugirango ninumva yasezeranye nzajye kubitesha agaciro.”

Yakomeje avuga ko ibi byose biterwa no kutanyurwa kw’abashakanye kandi ntibumve ko bashaje.

Ibi abihurizaho na bagenzi be nabo bavuga ko kugirango ibibazo nkibi bikemuke burundu, inzego zibanze cyane ziriya zibasezeranya nazo zikwiye kubikangukira zikagaragaza ko amazi atakiri ya yandi.

Kanyandekwe Ephrem yagize ati “Icyaca iki kibazo burundu ni uko umuntu mbere yo kumusezeranya bajya babanza kureba niba nta bana bamwanditseho,ubundi bakamubaza uko abo bana bazabaho.”

Umuyobozi uhsinzwe irnagamimerere mu murenge wa Remra avuga ko nabo nkubuyobozi ntako baba batagize, ahubwo ngo hakwiye impinduka mu itegeko ryo gushyiranwa.

Ati” Ibyo byo kureba  abana umuntu afite byo birakorwa,ahubwo icyatanga umusaruro ni uko umuntu wese basanze ufite abana bajya bamwangira gusezerana, itegeko rigahinduka gutyo.”

Minisitieri yubutegetsi bwigihugu  ivuga ko ikibazo kiri ku baturage ,naho ubundi yo ngo nta kindi yakora kitari ubukangurambaga  kandi ngo ihora ibukora,nkuko  umuvugizi  Havugimana Joseph curio abivuga.

Ati “Ikibazo ni abaturage si inzego z’ibanze,abaturage ntibumva ,ubundi kuki wemera kubyarana n’umuntu inshuro ebyiri ,eshatu mutaraseranye,ubundi se kuki wemera kubana n’umuntu mutasezeranye?,twe icyo dukora ni ubukangurambaga kandi ntituzareka kubukora kugeza igihe abaturage babyumviye.”

Ubusanzwe itegeko ntiryemerera umuntu gushyingirwa mu gihe hari uwo bashyingiranywe mbere bataratandukana, naho mu gihe yaba babanaga batarasezeranye ariko barabyaranye, ba bana agomba kwmera kuzajya amufasha kubarera kandi bakaba bamwanditseho.

Ngo ikikiri imbogamizi, ni abaca ku ruhande bakajya gusezeranira ikantarange aho batabazi, ngo byahuza nuko systeme itamufite nkuwasezeranye, ugasanga akoze ubukwe bucece maze wa muryango we wa mbere ukabigenderamo.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru