Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umucyo ku ifoto y’umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/05/2024
in MU RWANDA
0
Umucyo ku ifoto y’umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’umwana wiga mu ishuri ribanza ryo mu Karere ka Muhanga, wagiye ku ishuri yifubitse umwambaro wa Polisi y’u Rwanda, uru rwego rwagize icyo rubivugaho.

Ni ifoto yacicikanye kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2024, aho bamwe bavugaga ko uyu mwana yahengereye umubyeyi we usanzwe ari Umupolizi adahari, akambara umwambaro we akoresha umurimo w’Igipolisi, akagenda awifubitse kuko hari haramutseho imbeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru ko uyu mwana yagiye ku ishuri yambaye uyu mwambaro, ariko ko iyi mpuzankano itagikoreshwa na Polisi y’u Rwanda.

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mwana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Gatenzi (Ecole Primaire Gatenzi) ryp mu Karere ka Muhanga, ndetse ko ubuyobozi bw’iri shuri bwabimenyesheje Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Yaje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubu ngubu. Ubuyobozi bw’ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Bamwe mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’uyu mwana wambaye impuzankano ya Polisi, bibaza igishobora gukorerwa umuntu wakwambara umwambaro w’urwego nk’uru rw’umutekano adasanzwe arukorera, bibaza niba hari itegeko rimuhana.

Ni mu gihe abandi basabaga uru rwego rwa Polisi y’u Rwanda gukora iperereza, dore ko hari n’uwavuze ko umubyeyi w’uyu mwana atari n’umupolisi, ndetse ko uyu mwana abajijwe aho yakuye uyu mwambaro, ngo yavuze ko Se umubyara ajya awambara iyo ijoro riguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Next Post

Nigeria: Hatangajwe amakuru mashya ku bakekwaho kwica basagariye umupolisikazi washenguye benshi

Related Posts

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’Igihugu cya Sri Lanka ziri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh...

IZIHERUKA

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda
FOOTBALL

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

07/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Hatangajwe amakuru mashya ku bakekwaho kwica basagariye umupolisikazi washenguye benshi

Nigeria: Hatangajwe amakuru mashya ku bakekwaho kwica basagariye umupolisikazi washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

What Rwandan students really think about AI in education

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.