Umucyo ku ifoto y’umwana wagiye ku ishuri yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’umwana wiga mu ishuri ribanza ryo mu Karere ka Muhanga, wagiye ku ishuri yifubitse umwambaro wa Polisi y’u Rwanda, uru rwego rwagize icyo rubivugaho.

Ni ifoto yacicikanye kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2024, aho bamwe bavugaga ko uyu mwana yahengereye umubyeyi we usanzwe ari Umupolizi adahari, akambara umwambaro we akoresha umurimo w’Igipolisi, akagenda awifubitse kuko hari haramutseho imbeho.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru ko uyu mwana yagiye ku ishuri yambaye uyu mwambaro, ariko ko iyi mpuzankano itagikoreshwa na Polisi y’u Rwanda.

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mwana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Gatenzi (Ecole Primaire Gatenzi) ryp mu Karere ka Muhanga, ndetse ko ubuyobozi bw’iri shuri bwabimenyesheje Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Yaje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubu ngubu. Ubuyobozi bw’ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Bamwe mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’uyu mwana wambaye impuzankano ya Polisi, bibaza igishobora gukorerwa umuntu wakwambara umwambaro w’urwego nk’uru rw’umutekano adasanzwe arukorera, bibaza niba hari itegeko rimuhana.

Ni mu gihe abandi basabaga uru rwego rwa Polisi y’u Rwanda gukora iperereza, dore ko hari n’uwavuze ko umubyeyi w’uyu mwana atari n’umupolisi, ndetse ko uyu mwana abajijwe aho yakuye uyu mwambaro, ngo yavuze ko Se umubyara ajya awambara iyo ijoro riguye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru