Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda, batangiye gufatwa na Polisi kugira ngo bazabone uko burizwa indege izaberecyeza i Kigali.

Iki gikorwa cya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza kigaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo Abapolisi binjira mu nzu z’aba baturage bakabasohoramo; bakabinjiza mu modoka ifungirwa inyuma.

Izindi Nkuru

Mu minsi micye bazurizwa indege ziberecyeza mu Rwanda, aho bazasanga umuturage umwe ukomoka mu Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika wahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake akaba yarahageze mu ntangiro z’iki cyumweru.

Icyakora Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Bernard Mukurarinda yabwiye RADIOTV10 ko iyi mpunzi itarebwa n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza.

Yari yagize ati “Ni umuntu wari warageze mu Bwongereza afite Visa yahawe iramushirana asaba ko bayongera ntibamwemerera, yasabye n’ubuhungiro ntibamwemerera. Icyari gisigaye ni uko asubizwa mu Gihugu yaturutsemo iwabo, babimubwiye ahitamo kuza mu Rwanda. ntabwo agengwa n’aya masezerano.”

Iyi nzira igana ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya amasezerano, ije nyuma y’iminsi micye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza 306 batoye iri tegeko naho 229 bakomeza gutsimbarara. Impaka zarangijwe n’uruhande rufite umubare munini. Ku nshuro ya mbere iyi nteko y’u Bwongereza yahuje imvugo yemeza ko u Rwanda rutekanye, ubu barubonamo ahantu heza ho kwakira abasaba ubuhungiro.

Umwe mu bagize Inteko y’u Bwongereza yagize ati “U Rwanda ni Igihugu gitekanye, gifite ubushobozi bwo kwakira abasaba ubuhungiro no kubafasha kubaka ubuzima bushya. U Rwanda rufite amateka yo gufasha abari mu kaga kuko rucumbikiye impunzi n’abimukira barenga ibihumbi 130.  Muri aya masezerano harimo ingingo zisaba u Rwanda gufasha izi mpunzi, ndashimira imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize muri iki gikorwa.”

Kuri iki cyemezo cy’u Bwongereza; Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko byashimishije u Rwanda runiteguye kwakira aba baturage.

Yagize ati “Tunyuzwe n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje uyu mushinga. Twiteguye kwakira abantu bazoherezwa mu Rwanda.”

Nyuma y’iki cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza; Umunyamabanga Ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, James Spencer Cleverly yavuze ko hagiye gukurikiraho indi ntambwe yo kwemeza aya masezerano nk’itegeko.

Yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka ku mugambi wacu wo guhagarika ubwato. Umushinga wo kuba u Rwanda rutekanye watowe mu Nteko; uzahinduka itegeko mu minsi micye. Iki gikorwa kizatuma abantu batongera gukoresha nabi amategeko arengera uburenganzira bwa muntu mu guhagarika uyu mugambi. Ibi bisobanuye ko Inteko y’u Bwongereza yigenga. Ubu turi gukora ijoro n’amanywa kugira ngo indege za mbere zihaguruke.”

Ibi kandi binashimangirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak uvuga ko Igihugu cye kigiye gutegura ibisabwa byose kugira ngo aba baturage berecyeze i Kigali.

Yagize ati “Guhera igihe uyu mushinga utorewe; turatangira gahunda yo kohereza aba mbere. Ubu turiteguye.”

Hatagize igihinduka; Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko abimukira ba mbere bazagera i Kigali mu byumeru 12 biri imbere nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Sunak.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru