Igisirikare cya Kenya cyungutse General-Full n’umugore wa mbere ukigizemo umwanya ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto yazamuye mu mapeti Lt Gen Charles Muriu Kahariri, amuha irya General, ahita anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, asimbura Gen Francis Ogolla uherutse kugwa mu mpanuka ya kajugujugu, anagira Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, ubaye umugore wa mbere ugize umwanya ukomeye mu Gisirikare cya Kenya.

Perezida wa Kenya kandi yahise anazamura mu mapeti Maj-Gen John Mugaravai Omenda, ahabwa ipeti rya Lieutenant General, ahita anagirwa Umugaba Mukuru Wungirije.

Izindi Nkuru

Nanone kandi Perezida William Ruto yagize Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, aba umusirikare w’igitsinagore ugize umwanya wo hejuru mu gisirikare cya Kenya.

Nanone Maj-Gen Thomas Ng’ang’a, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya zirwanira mu mazi, yagizwe

Umuyobozi Mukuru Wungirije (Vice Chancellor), ndetse n’ushinzwe imiyoborere n’imari muri Kaminuza y’Igisirikare cya Kenya (National Defence University-Kenya).

Maj Gen Ng’ang’a, ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi, azasimburwa na Maj-Gen Paul Owuor Otieno.

Nanone hari abandi basirikare bazamuwe mu mapeti n’abahamwe imyanya mu buyobozi bw’Igisirikare cya Kenya, barimo Brigadier Gen Peter Nyamu Githinji, wahawe ipeti rya Maj-Gen ahita anagirwa umuyobozi wihariye ushinzwe abakozi mu Ishuri rikuru ry’Igisirikare.

Nanone Brigadier Gen Jattani Kampare Gula, na Brig Gen George Okumu, bahawe ipeti rya Major General, banahabwa imyanya mu buyobozi bw’Igisirikare cya Kenya.

Charles Muriu Kahariri yahawe ipeti rya General ahita anagirwa Umugaba Mukuru wa KDF
Maj-Gen Fatuma Gaiti Ahmed, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru