Kigali: Igisobanuro gihanitse cy’impano inogeye ijisho abakozi bageneye umukoresha ku munsi w’Umurimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi b’Ivuriro ‘Polyclinic Saint Robert’ ryo mu Karere ka Nyarugenge, bageneye uwarishinze impano y’umutako ugizwe n’ingabo, icumu n’agaseke, byose bifite ibisobanuro bishinze imizi mu muco Nyarwanda, biganisha ku kunoza umurimo no kuwukunda.

Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi n’abakozi b’Ivuriro ryitiriwe Mutagatifu Robert (Polyclinic Saint Robert), riherereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umurimo.

Izindi Nkuru

Dr. Ruyange Eric, umuyobozi w’iri vuriro Polyclinic Saint Robert avuga ko igikorwa nk’iki cyo kwizihiza umunsi w’Umurimo, ari ukuzirikana abakozi b’iri vuriro kuko ubusanzwe abaganga bari mu bantu bagira akazi kenshi kandi kagirira akamaro benshi.

Ati “Abaganga natwe turawizihiza ariko bitewe n’imiterere y’akazi k’umwihariko ku baganga, turawizihiza ariko n’ubundi tugakomeza kwibuka inshingano dufite nk’abaganga tugakomeza gukora.”

Yakomeje agira ati “Ubundi umurimo wacu ntabwo navuga ko utwemerera cyane kwizihiza ngo twibagirwe inshingano zacu kuko tuba tugomba gukomeza kwita ku barwayi, kandi bahora bagana ivuriro.”

Dr. Ruyange Eric avuga ko kuva na cyera, mu muco Nyarwanda umurimo uza ku isonga mu kwita ku muryango, kuko ari wo soko y’ibiwutunga bikanawuteza imbere binateza imbere Igihugu.

Yagarutse ku bisobanuro by’impano abakozi b’iri vuriro bageneye uwarishize, Ntwari Gérard, y’umutako ugizwe n’agaseke, icumu n’Ingabo; avuga ko ibi bikoresho byose bifite ibisobanuro bikomeye mu muco nyarwanda kandi byose biganisha ku murimo.

Ati “Umurimo kuva na cyera na kare mu muco Nyarwanda, umugabo yagirwaga no gukora, yaharaniraga gukorera umuryango, iyo wajyaga guhiga ufite icumu n’ingabo, ariko nano bigasobanura kurinda amahoro, ariko ibyo byose ni umurimo. Agaseke kagasobanura uburumbuke kuko utakoze ngo ubone ibyo ushyiramo, cyangwa kagasobanura umusaruro wagezweho, ibyo byose byagirwaga n’umurimo.”

Dr. Ruyange Eric yizeza abagana iri Vuriro ko rizakomeza gutanga serivisi zinoze nk’uko ari kimwe mu byo rizwiho, ndetse no gukomeza kwita ku bakozi baryo kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro no kuvura Abaturarwanda mu buryo bwa kinyamwuga.

Dr Eric yagaragaje igisobanuro cy’iyi mpano

Gerard yishimiye iyi mpano yahawe n’abakizi b’Ivuriro yashinze

Banakase umutsima bishimira ibikorwa by’iri vuriro
Iri vuriro riherereye mu Mujyi rwagati
Risanzwe rizwiho gutanga serivisi nziza

Dr Eric uyobora Polyclinic Saint Robert yizeje ayigana kuzakomeza kubaha serivisi zinoze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru