Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ibigaragaza ko Isi itakuye isomo ku byabaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yavuze ibigaragaza ko Isi itakuye isomo ku byabaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rwashoboye kwikura mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rukomeje kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera, ariko amahanga agaragaza ko yo nta somo yabikuyemo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama izwi nka ‘Global Citizen’ yiga ku ngamba zo guhangana n’ubukene.

Yavuze ko u Rwanda rutaheranywe n’amateka mabi yarubayemo, kuko nyuma y’uko hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubuyobozi bwarwo bwashyize imbere kubaka Igihugu.

Yavuze ko ibikomere bya Jenoside bitarakira, ariko ko kwiyubaka no kubaka Igihugu biri mu nzira nziza, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeje guherekeza u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 30.

Icyakora hari ibihugu by’amahanga bitigeze bikura isomo ku mateka y’u Rwanda, gusa ngo iki Gihugu gifite inshingano zo gukumira ko aya mateka yisubiramo.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi abakoze Jenosode n’ababashyigikiye bakomeje kugerageza kuyisubiramo. Imbuga nkoranyambaga zituma birushaho kuba bibi cyane. Dukomeje kubona ubuhezanguni mu bice bitandukanye by’isi, ariko Ibihugu bikomeye ku Isi ntacyo bibikoraho, ahubwo bakomeje kwigisha amasomo y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Ibyatubayeho bishobora kuba n’ahandi, tugomba gushikama ku nshingano zacu zo gushyira mu ngiro imvugo ya ntibizorera ukundi.”

Mu kudaheranwa n’aya mateka; u Rwanda rwahisemo kubaka inzego zishyize imbere politike ifasha Igihugu kwibeshaho, ndetse hari intambwe imaze kugerwaho ku buryo yizeye neza ko itazigera isubira inyuma.

Ati “Twahisemo kuba umwe tugashyira imbere inyungu z’abaturage. Ubumwe ni igishoro gikomeye twakoze, twubatse inzego zikomeye zita ku baturage bacu. Kuri twe; kwigira ni ishingiro ryo kuzamura imibereho y’abaturage no kubaha serivisi nziza. Nta muntu numwe ufite inshingano zo kudutunga, tugomba gushaka ibyacu, ndetse tugakora cyane. Ibyo ni byo byatumye ubufatanye bwacu butanga umusaruro kuri twe n’abo dufatanya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’inzego zitandukanye, bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko Isi yari ikwiye gukura isomo ku byabaye mu Rwanda
Ni mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 2 =

Previous Post

Kigali: Igisobanuro gihanitse cy’impano inogeye ijisho abakozi bageneye umukoresha ku munsi w’Umurimo

Next Post

Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Hagaragajwe icyatangiye gukorwa mbere yo kuriza indege abimukira bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.