Nigeria: Hatangajwe amakuru mashya ku bakekwaho kwica basagariye umupolisikazi washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yo muri Leta ya Rivers mu majyepfo ya Nigeria, yatangaje ko abantu 16 bikekwa ko bari mu mu gikundi cy’abagera muri 30 baherutse kwica bakubise umupolisikazi wari mu nshingano ze, bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mupolisikazi witwa Christiana Erekere, yakoreraga kuri sitasiyo ya polisi iherereye muri Leta ya Rivers.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Rivers, Grace Iringe-Koko, yabwiye itangazamakuru ko Erekere yishwe tariki 25 Maka 2024 ubwo yari ari mu kazi ko kugenzura ibinyabiziga byacaga mu muhanda hafi ya Station ya Polisi iri ahitwa Taabaa.

Yavuze ko yishwe n’igikundi cy’abagenzi barenga 30 bari berekeje ahitwa Akwa Ibom mu bukwe, bamuhurijeho inkoni n’imihini baramukubita kugera ashizemo umwuka.

Grace Iringe yakomeje avuga ko ubwo Madame Erekere yari abasabye ibyangombwa, bahise basohoka mu modoka baramuzenguruka bamwica adafite n’umwe umutabara.

Bose bahise batoroka baburirwa irengero, ariko abashinzwe umutekano batangira iperereza ari naryo ryaje gutuma abagera kuri 16 bakekwaho icyo cyaha batabwa muri yombi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru