Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Guinea Gen.Doumbouya yagaragaje ibyamunyuze mu kwakira Perezida Kagame yita umuvandimwe

radiotv10by radiotv10
15/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa Guinea Gen.Doumbouya yagaragaje ibyamunyuze mu kwakira Perezida Kagame yita umuvandimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Guinea, Lt Gen Mamadi Doumbouya yishimiye kwakira no kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame yita umuvandimwe akaba n’inshuti ye, anavuga ko mu mwanya muto bari bafite, bombi banahuye na Hadja André Touré, Madamu w’uwari Perezida w’iki Gihugu witabye Imana, akishimira uburyo baganiriye.

Bikubiye mu butumwa Mamadi Doumboya yanyuije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024 nyuma y’amasaha macye, Perezida Paul Kagame arangije urugendo yagiriraga muri Guinea ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi.

Muri ubu butumwa, Perezida Mamadi Doumbouya, yagize ati “nishimiye kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Avuga ko uru ruzinduko rwa mugenzi we w’u Rwanda, rushimangira umubano w’ikirenga, ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse no gukomeza guteza imbere imikoranire yabyo.

Ati “Mu mwanya muto w’ingirakamaro, twagize amahirwe adasanzwe yo guhura na Hadja André Touré, umupfakazi w’uwabaye Perezida wa Guinea ikibona ubwigenge, nyakwigendera Ahmed Sékou Touré.”

Perezida Mamadi Doumbouya yavuze ko uku guhura na Madamu wa nyakwigendera, wari umwanya waranzwe n’imbamutima nyinshi, ndetse ko wamwibukije umurage wo gukunda Igihugu wasizwe na Ahmed Sékou Touré.

Ati “Uku guhura kwaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe kwa Perezida Paul Kagame na Hadja André Touré, ndetse nanjye ubwanjye n’uwahoze ari Madamu wa Perezida, bigaragaza ko twiyemeje twese kwigira ku hashize mu rwego rwo gukabya inzozi z’abakurambere.”

Arongera ati “Muri uyu mwanya w’agatangaza w’uruzinduko rw’ubucuti rwa Perezida w’u Rwanda, ni ubutumire bwo gukomeza kugeza ku byiza Igihugu cyacu nk’umurage w’abo dukomokaho bagihanze, ndetse no gutanga urugero rwiza mu kubaka ahazaza hatanga icyizere.”

Yasoje ubutumwa bwe yizeza ko Ibihugu byombi bizakomeza kunga ubumwe, bigakomeza kuyoboka inzira zashyizweho mu mikoranire y’iterambere ry’abaturage babyo.

Perezida Mamadi Doumbouya avuga ko yishimiye kwakira insuti ye Perezida Paul Kagame

Yanishimiye uburyo Perezida Kagame na Madamu Hadja André Touré

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 5 =

Previous Post

Kigali: Impungenge ni nyinshi ku kiraro kimaze imyaka 40 ibyacyo byarabaye agatereranzamba

Next Post

Kenya: Inkangu yongeye gushyira abaturage mu gahinda

Related Posts

MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

IZIHERUKA

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa
MU RWANDA

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

by radiotv10
20/10/2025
0

MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

20/10/2025
Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

20/10/2025
Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

20/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

20/10/2025
Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Inkangu yongeye gushyira abaturage mu gahinda

Kenya: Inkangu yongeye gushyira abaturage mu gahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

MoĂŻse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Things to leave behind with the end of the week

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.