Monday, September 9, 2024

Perezida wa Guinea Gen.Doumbouya yagaragaje ibyamunyuze mu kwakira Perezida Kagame yita umuvandimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Guinea, Lt Gen Mamadi Doumbouya yishimiye kwakira no kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame yita umuvandimwe akaba n’inshuti ye, anavuga ko mu mwanya muto bari bafite, bombi banahuye na Hadja André Touré, Madamu w’uwari Perezida w’iki Gihugu witabye Imana, akishimira uburyo baganiriye.

Bikubiye mu butumwa Mamadi Doumboya yanyuije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024 nyuma y’amasaha macye, Perezida Paul Kagame arangije urugendo yagiriraga muri Guinea ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi.

Muri ubu butumwa, Perezida Mamadi Doumbouya, yagize ati “nishimiye kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Avuga ko uru ruzinduko rwa mugenzi we w’u Rwanda, rushimangira umubano w’ikirenga, ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’Ibihugu byombi, ndetse no gukomeza guteza imbere imikoranire yabyo.

Ati “Mu mwanya muto w’ingirakamaro, twagize amahirwe adasanzwe yo guhura na Hadja André Touré, umupfakazi w’uwabaye Perezida wa Guinea ikibona ubwigenge, nyakwigendera Ahmed Sékou Touré.”

Perezida Mamadi Doumbouya yavuze ko uku guhura na Madamu wa nyakwigendera, wari umwanya waranzwe n’imbamutima nyinshi, ndetse ko wamwibukije umurage wo gukunda Igihugu wasizwe na Ahmed Sékou Touré.

Ati “Uku guhura kwaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe kwa Perezida Paul Kagame na Hadja André Touré, ndetse nanjye ubwanjye n’uwahoze ari Madamu wa Perezida, bigaragaza ko twiyemeje twese kwigira ku hashize mu rwego rwo gukabya inzozi z’abakurambere.”

Arongera ati “Muri uyu mwanya w’agatangaza w’uruzinduko rw’ubucuti rwa Perezida w’u Rwanda, ni ubutumire bwo gukomeza kugeza ku byiza Igihugu cyacu nk’umurage w’abo dukomokaho bagihanze, ndetse no gutanga urugero rwiza mu kubaka ahazaza hatanga icyizere.”

Yasoje ubutumwa bwe yizeza ko Ibihugu byombi bizakomeza kunga ubumwe, bigakomeza kuyoboka inzira zashyizweho mu mikoranire y’iterambere ry’abaturage babyo.

Perezida Mamadi Doumbouya avuga ko yishimiye kwakira insuti ye Perezida Paul Kagame

Yanishimiye uburyo Perezida Kagame na Madamu Hadja André Touré

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts