Kigali: Impungenge ni nyinshi ku kiraro kimaze imyaka 40 ibyacyo byarabaye agatereranzamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakoresha umuhanda uturuka Karuruma werecyeza ahazwi nka Cyuga mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, bavuga ko ikiraro kiri mu Kagari ka Nyakabungo cyubatswe mu 1980, bakunze kwizezwa ko kizakorwa mu buryo bugezweho none cyaracitse, ku buryo bafite impungenge ko hari abo cyatwarira ubuzima.

Iki kiraro cyangiritse mu mpera z’icyumweru gishize, gifite uburebure bw’ubujyakuzimu bwa metero 30, cyari cyubakishije ibyuma ku mpande, mu gihe hasi ari ibiti.

Izindi Nkuru

Abagituriye bavuga ko cyubatswe mu 1980, ariko uko imyaka yagiye ishira, cyagiye cyangirika, kugeza ubwo cyangiritse burundu, none imigenderanire yahazahariye.

Umwe yagize ati “Iki kiraro kiduhuza n’abaturage batandukanye bavuye i Rulindo, mu Cyuga n’ahandi, cyamaze kwangirika turasaba Leta kugisana kuko n’imodoka ntabwo zibasha kuhanyura.”

Aba baturage bavuga ko ahitwa Cyuga hariyo santere y’ubucuruzi yari isanzwe ifatiye runini imibereho y’abantu kuko ari ho bahagira banacururiza bakabona uko batunga imiryango yabo, none ubu kuhagera byabaye ihurizo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Iyamuremye Francois yatangaje ko hari ikigiye gukorwa kuri iki kiraro, kugira ngo ubuhahirane bw’abaturage bukomeze.

Yagize ati “Hari ikompanyi ishinzwe iby’imihanda yatwemereye ko izagikora mu buryo burambye, ariko mu maguru mashya turimo gushaka uko twashyiraho ibiti kugira ngo abaturage bambuke.”

Abaturage bavuga ko hatagize igikorwa mu maguru mashya, iki kiraro cyanateza ibibazo kuko kimaze guhitana ubuzima bw’umuntu umwe, mu gihe hari n’uherutse kukigwamo Imana ikinga akaboko.

Iki kiraro kimaze imyaka irenga 40
Abaturage bavuga ko bafite impungenge

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru