Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abahinga mu kibaya cya Mugogo cyo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze bamaze igihe bavuga ko ubuhinzi bwabo ari nk’urusimbi kuko imyaka yabo ihora irengerwa n’amazi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko hari icyizere ko hagiye kuboneka igisubizo kirambye.

Aba baturage bakunze kugaragariza RADIOTV10 ko iki kibazo cyagiye kubatera ibihombo, kuko amazi menshi yuzuraga muri iki Kibaya cya Mugogo, ntihagire uwirirwa ajya gusarura.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Turahinga tukagenda gutyo, ukajyamo amadeni, ugahinga byajya kugira ngo byere, amazi akaza bikarengerwa, ubwo amadeni akaba yose.”

Aba baturage bagereranayaga ubuhinzi bwabo n’urusimbi, kuko bashoraga amafaranga menshi, ariko yose akahatikirira, ahubwo bagasiga mu bibazo uruhuri kuko bahingaga ari uko bagujije.

Akomeza agira ati “Naba n’urusimbi ahari hari ubwo umuntu atomboye akunguka. Nk’ubu abenshi imirima yagendeyemo bari guca imigenda ariko na bwo ntibigire icyo bitanga.”

Undi ati “Ingaruka zihoraho kuko iyo wahinze nk’ibihingwa, amazi akaza kuzuramo urumva ibihingwa biruzura, watekereza rero nk’ikilo cy’ibirayi wahinze kubera abakozi baba barimo, ukagendera ku cyizere cy’uko baba bari gukora, ugahinga amazi akazi akuzura, ibyo wahinze byose nyine bikaba bipfuye ubusa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko iki kibazo cy’amazi amaze igihe yazengereje aba bahinzi, kigiye kubonerwa umuti urambye, kuko Leta y’u Rwanda yamaze gutanga ingengo y’imari yo kugitunganya mu buryo bugezweho.

Ati “Ikibazo turakizi ndetse hashyizwemo n’amafaranga kugira ngo icyo Kibaya cya Mugogo gitunganywe kugira ngo amazi atazongera kwangiriza abaturage; ni ukugira ngo rwose gitunganywe umusaruro umere neza n’amazi ntakomeza kwangiriza abaturage.”

Avuga ko ubuyobozi buri gukorana na Minisiteri y’Ingabo, kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti, kandi ko hari icyizere gihagije ko aya mazi atazongera kwangiza imyaka y’aba baturage.

Ikibaya cya Mugogo gifite ubuso bungana na hegitare 70, bwahoze butuweho n’abaturage mu myaka 30 ishize, nyuma baza kwimurwa n’imyuzure y’amazi yaturukaga mu misozi igikikije.

Aba baturage bavuga ko bifuza ko iki gishanga gitunganywa

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru