Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, watowe n’Abanyamuryango b’uyu Muryango kugira ngo azawuhagararire mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye, imushimira ko ibyo asabwa yabizanye.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi hagati kwa Nyakanga.

Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bamwe mu Banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo, Gasamagera Wellars, Vice Chairman w’Umuryango, Hon. Consolée Uwimana ndetse n’Abakomiseri batandukanye.

Chairman wa RPF-Inkotanyi akigera mu cyumba cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yakiriwe n’Abayobozi b’iyi Komisiyo, barimo Perezida wayo, Hon. Oda Gasinzigwa wagize ati “Muri uyu mwanya tubahaye ikaze muri Komisiyo y’Amatora.”

Perezida Kagame na we yahise ashyikiriza Perezida wa Komisiyo inyandiko zikubiyemo kandidatire ye, ati “Byose birimo.” 

Hon. Oda Gasinzigwa yahise agaragaza bimwe mu bikubiye mu nyandiko za Perezida Kagame usaba kuba Umukandida, zirimo igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa ko yaretse ubundi bwenegihugu.

Perezida wa Komisiyo amaze gusuzuma izi nyandiko, yahise abwira Chairman wa RPF-Inkotanyi, ati “Koko byose twamaze kubisuzuma, twabonye ibyo musabwa mwabitugejejeho.”

Ubwo iki gikorwa cyarimo gihumuza, Hon. Oda Gasinzigwa yashimiye Perezida Paul Kagame wifuje kongera guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, ndeste ko n’iki gikorwa cyagenze neza, anaboneraho kumwifuriza amahirwe masa.

Perezida Kagame yatorewe kuzahagararira uyu Muryango muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, mu Nteko Rusange y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye tariki 09 Werurwe 2024.

Aya matora Perezida Kagame azongera guhataniramo umwanya wo gukomeza kuyobora Abanyarwanda, mu Matora azabaho bwa mbere manda z’Umukuru w’Igihugu ari imyaka itanu nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Umukuru w’u Rwanda uri ku musoza wa manda y’Imyaka irindwi, yizeje Abanyarwanda ko igihe cyose azaba agishobojwe, atazabura gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu kwiyubakira Igihugu.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryemeje ko rizatanga umukandida muri aya matora azaba muri Nyakanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; yatangaje ko hari abantu umunani bagaragaje ko bifuza kuzatanga kandidatire nk’abakandida bigenga mu Matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga Kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Amatora
Bari kumwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Hon. Gasamagera Wellars
Perezida wa Komisiyo yasuzumye inyandiko za Perezida Kagame

Perezida Kagame yatanze kandidatire ye

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Ikipe yabaye iya 8 muri Shampiyona y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwishimira kwesa umuhigo (AMAFOTO)

Next Post

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Related Posts

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

by radiotv10
29/07/2025
0

Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no...

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

by radiotv10
29/07/2025
0

Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere...

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

by radiotv10
29/07/2025
0

In Rwanda today, the image of a modern woman is one of confidence, ambition, and independence. She’s climbing the corporate...

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

IZIHERUKA

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje
AMAHANGA

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

29/07/2025
Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.