Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, watowe n’Abanyamuryango b’uyu Muryango kugira ngo azawuhagararire mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye, imushimira ko ibyo asabwa yabizanye.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi hagati kwa Nyakanga.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bamwe mu Banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo, Gasamagera Wellars, Vice Chairman w’Umuryango, Hon. Consolée Uwimana ndetse n’Abakomiseri batandukanye.

Chairman wa RPF-Inkotanyi akigera mu cyumba cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yakiriwe n’Abayobozi b’iyi Komisiyo, barimo Perezida wayo, Hon. Oda Gasinzigwa wagize ati “Muri uyu mwanya tubahaye ikaze muri Komisiyo y’Amatora.”

Perezida Kagame na we yahise ashyikiriza Perezida wa Komisiyo inyandiko zikubiyemo kandidatire ye, ati “Byose birimo.” 

Hon. Oda Gasinzigwa yahise agaragaza bimwe mu bikubiye mu nyandiko za Perezida Kagame usaba kuba Umukandida, zirimo igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa ko yaretse ubundi bwenegihugu.

Perezida wa Komisiyo amaze gusuzuma izi nyandiko, yahise abwira Chairman wa RPF-Inkotanyi, ati “Koko byose twamaze kubisuzuma, twabonye ibyo musabwa mwabitugejejeho.”

Ubwo iki gikorwa cyarimo gihumuza, Hon. Oda Gasinzigwa yashimiye Perezida Paul Kagame wifuje kongera guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, ndeste ko n’iki gikorwa cyagenze neza, anaboneraho kumwifuriza amahirwe masa.

Perezida Kagame yatorewe kuzahagararira uyu Muryango muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, mu Nteko Rusange y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye tariki 09 Werurwe 2024.

Aya matora Perezida Kagame azongera guhataniramo umwanya wo gukomeza kuyobora Abanyarwanda, mu Matora azabaho bwa mbere manda z’Umukuru w’Igihugu ari imyaka itanu nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Umukuru w’u Rwanda uri ku musoza wa manda y’Imyaka irindwi, yizeje Abanyarwanda ko igihe cyose azaba agishobojwe, atazabura gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu kwiyubakira Igihugu.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryemeje ko rizatanga umukandida muri aya matora azaba muri Nyakanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; yatangaje ko hari abantu umunani bagaragaje ko bifuza kuzatanga kandidatire nk’abakandida bigenga mu Matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga Kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Amatora
Bari kumwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Hon. Gasamagera Wellars
Perezida wa Komisiyo yasuzumye inyandiko za Perezida Kagame

Perezida Kagame yatanze kandidatire ye

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru