Ikipe yabaye iya 8 muri Shampiyona y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwishimira kwesa umuhigo (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju, bwakoze igikorwa cyabuhuje n’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, mu kwishimira uko yitwaye mu mikino ya Shampiyona y’umupira w’Amaguru ya 2023-2024, nko kuba yaraje mu icumi ya mbere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 mu Karere ka Nyamagabe aho iyi kipe ikomoka isanzwe inafashwa n’aka Karere.

Izindi Nkuru

Perezida w’Amagaju, Nshimyuremyi Jean Paul yavuze ko intego bari bihaye mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 utangira, ari iyo kuza mu makipe umunani ya mbere kandi ikaba yaragezweho.

Nshimyuremyi Jean Paul yavuze ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwishimira ko iyi ntego yagezweho, no gushimira abakinnyi babigizemo uruhare.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée yashimiye uko ikipe yitwaye, anagaruka ku kongera Ingengo y’Imari.

Yanagarutse kandi ku bikorwa biteganywa n’iyi kipe, birimo kubaka Sitade ndetse n’igikorwa giteganyijwe umwaka utaha cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 90 ishize iyi kipe ivutse.

Muri iki gikorwa kandi habayeho umwanya wo gushimira abakinnyi bitwaye neza muri iyi kipe y’Amagaju barimo Rukundo Abdoul Rahman wayitsindiye ibitego byinshi.

Ni igikorwa cyahuje ubuyobozi bw’Amagaju n’abakinnyi
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye abakinnyi

Umukinnyi witwaye neza yashimiwe

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru