Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ihere ijisho uko abakinnyi b’Amavubi baserutse bagiye mu mwiherero (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ihere ijisho uko abakinnyi b’Amavubi baserutse bagiye mu mwiherero (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bakina imbere mu Gihugu, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, nyuma y’uko Umutoza w’Ikipe ahamagaye abakinnyi azakoresha mu mikino ibiri irimo uwa Benin n’uwa Lesotho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mbere y’uko abakinnyi berecyeza aho bazakorera uyu mwiherero, babanje guhurira ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera mu Mujyi wa Kigali.

FERWAFA ivuga ko nyuma y’uko abakinnyi bagiye mu mwiherero “Imyitozo iratangira kuri iki gicamunsi ku kibuga cya Ntare i Bugesera. Abahamagawe bose bakina mu Rwanda barahari.”

Aba bakinnyi batangiye umwiherero, bagaragayemo rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah utari warahamagawe, ariko byavugwaga ko hari kuba ibiganiro byo kugira ngo azakinire u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi igiye gukina iyi mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iyoboye itsinda rya gatatu-C nyuma y’uko mu mukino wa mbere wabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, itsinze iya Afurika y’Epfo ibitego 2-0, wabereye i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

S.Africa: Urukiko rwafashe icyemezo ku wabaye Perezida wifuzaga kongera kwiyamamaza uvugwaho imiziro

Next Post

Rubavu: Icyizere ni cyose ku muti w’ikibazo cy’umugezi wateraga benshi ikikango wanigeze guhitana benshi

Related Posts

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Icyizere ni cyose ku muti w’ikibazo cy’umugezi wateraga benshi ikikango wanigeze guhitana benshi

Rubavu: Icyizere ni cyose ku muti w’ikibazo cy’umugezi wateraga benshi ikikango wanigeze guhitana benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.