Ihere ijisho uko abakinnyi b’Amavubi baserutse bagiye mu mwiherero (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bakina imbere mu Gihugu, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, nyuma y’uko Umutoza w’Ikipe ahamagaye abakinnyi azakoresha mu mikino ibiri irimo uwa Benin n’uwa Lesotho.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mbere y’uko abakinnyi berecyeza aho bazakorera uyu mwiherero, babanje guhurira ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera mu Mujyi wa Kigali.

FERWAFA ivuga ko nyuma y’uko abakinnyi bagiye mu mwiherero “Imyitozo iratangira kuri iki gicamunsi ku kibuga cya Ntare i Bugesera. Abahamagawe bose bakina mu Rwanda barahari.”

Aba bakinnyi batangiye umwiherero, bagaragayemo rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah utari warahamagawe, ariko byavugwaga ko hari kuba ibiganiro byo kugira ngo azakinire u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi igiye gukina iyi mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iyoboye itsinda rya gatatu-C nyuma y’uko mu mukino wa mbere wabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, itsinze iya Afurika y’Epfo ibitego 2-0, wabereye i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru