S.Africa: Urukiko rwafashe icyemezo ku wabaye Perezida wifuzaga kongera kwiyamamaza uvugwaho imiziro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rukuru muri Afurika y’Epfo, rwanzuye ko Jacob Zuma wabaye Perezida w’iki Gihugu atemerewe kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, kuko yakatiwe n’Inkiko.

Iki cyemezo gifashwe habura iminsi micye ngo muri Afurika y’Epfo, habe amatora, dore ko azaba tariki 29 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Urukiko Rukuru rwavuze ko Zuma yakumiriwe muri aya matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, kuko afite imiziro itamwemerera kwiyamamaza nk’Umukuru w’Igihugu, kuko yakatiwe n’Inkiko, ku byaha yakoze ubwo yari Perezida wa Afurika y’Epfo kuva muri 2009 kugeza muri 2018.

Urukiko rwavuze kandi ko Zuma akumirwa n’ingingo z’Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, zivuga ko umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo muri Gereza kiri hejuru y’amezi 12, aba atakemerewe kwitabira igikorwa nk’iki cy’amatora.

Mu mwaka wa 2015, Jacob Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15 muri gereza, ahamijwe ibyaha bya ruswa n’indonke, birimo ibyo yakoze akiri Perezida.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru