Amakuru mashya atunguranye kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria wagaragaye yitabiriye umwiherero w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah wagaragaye yitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yaje kuwuvamo igitaraganya kugira ngo iby’ibyangombwa bye bibanze bisobanuke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bitabiraga umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ifite irimo uwa Benin na Lesotho, hagaragayemo rutahizamu Ani Elijah usanzwe akomoka muri Nigeria akaba ari umukinnyi wa Bugesera FC.

Izindi Nkuru

Kwitabira umwiherero kwa Ani Elijah utari wanahamagawe n’umutoza, kwaje nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwaho ko ashobora gukinira Amavubi.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, yemeza ko uyu rutahizamu, yamaze kuva mu mwiherero kuko atarabonerwa ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.

Gukura Ani Elijah mu mwiherero, ni icyemezo cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impungenge ko ibyangombwa bye bitaboneka, bikarangira adakiniye u Rwanda.

Amakuru avuga kandi ko FERWAFA yanavuganye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria, iribaza niba Ani Elijah atarakiniye Ikipe y’Igihugu ku buryo byaba ikibazo gihe yakinira u Rwanda, gusa ishyirahamwe ryo muri Nigeria rikaba ryabwiye iryo mu Rwanda ko atigeze ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Nanone kandi amakuru avuga ko FERWAFA yatangiye gushaka ibyangombwa bya nyuma by’uyu rutahizamu Ani Elijah kugira ngo atangire gukinira Amavubi nta nkomyi.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru