Uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko hapfubijwe ‘Coup d’Etat’ bigateza impagarara kuri bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarais ya Congo, ubu hari ituze nyuma y’uko hari abitwaje intwaro bagabye igitero bavuga ko bashaka gusubizaho Zaire ya Cyera, bagakura ubutegetsi mu maboko ya Felix Tshisekedi.

Amakuru aturuka i Kinshasa, avuga ko kuri iki Cyumweru nyuma y’uko habaye iki gitero cy’abantu bagera muri 40 bavugaga ko bagiye guhirika ubutegetsi, hiriwe ubwoba.

Izindi Nkuru

Ni igitero cyabaye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’igice (04:30’) za mu gitondo gihera ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe Wungirije, akaba na Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, gikomereza mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Maj Gen Slyvain Ekenge, yemeje ko abantu bane bo ku ruhande rw’aba bitwaje intwaro, bahasize ubuzima barimo uwari ubayoboye, Christian Malanga ukomoka muri Congo akaba afite n’ubwengihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Maj Gen Slyvain Ekenge yatangaje ko igisirikare cy’Igihigu cyitwaye neza, kikaburizamo iki gitero, ndetse kikanafata mpiri benshi mu bari bakigabye.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigira riti “Guverinoma irashimira uburyo igisirikare n’inzego z’umutekano bitwaye, bakaburizamo iki gikorwa cyo kwigerezaho.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza, “Guverinoma yizeza ko abaturage bose ko hafashwe ingamba zo gukaza umutekano w’inzego, ndetse n’abayobozi bakuru mu Mujyi wa Kinshasa.”

Nanone kandi Guverinoma yizeje Abaturage ko umutekano wabo urinzwe, ibasaba gukora imirimo yabo ntacyo bikanga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru