Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amaze gusiragira ku Karere inshuro 7 kubera ibyo yita amaherere atumva kimwe n’ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in MU RWANDA
0
Amaze gusiragira ku Karere inshuro 7 kubera ibyo yita amaherere atumva kimwe n’ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko, wo mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko inka ye yayinyazwe n’ikimina kubera ideni ry’umuhungu we, none akomeje gusiragira ku Biro by’Akarere asaba kurenganurwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ibyakozwe byanyuze mu mucyo.

Nyirahabimana Fatuma, avuga ko inka ye yatwawe kubera ideni umuhungu we Mbarimombazi Cyprien w’imyaka 40 yari afitiye ikimina.

Uyu mubyeyi avuga ko abagize itsinda uyu Mbarimombazi abereyemo umwenda, baje bagashorera Inka ye bakanayitesha inyana y’amezi abiri, byaje gutuma inapfa.

Avuga ko yahurujwe ubwo iyo nka yajyanwaga, akagerageza kwitambika agaragaza ko ari iye dore ko ayifitiye icyangombwa, ariko bakamubera ibamba, bakayijyana.

Ati “Nasanze bayishoreye ku gasozi mbabaza uburyo yayijyanye barambwira ngo bagiye kwiyishyura itsinda umuhungu wanjye yambuye, mbabajije niba iyo nka ari iye barambwira ngo niba bimbabaje ninjye kubarega. Nahise njya ku Kagari n’inka na bo turajyana n’abaturage bahari, Gitifu aravuga ngo nibanyihorere bashorere inka yabo.”

Kuva ubwo ngo yahise atangira gusiragira mu nzego zitandukanye agerageza kugaruza inka ye kugeza ubwo amaze kujya ku biro by’Akarere inshuro zirindwi ndetse biza gutuma akurwa mu bakora muri VUP kuko yaba yarahitishijwemo akazi no gukomeza kwiruka ku nka ye.

Ati “Yemwe n’akazi nari mfite ka VUP barampagaritse kuko urumva ko nashyogozanyije na Gitifu w’akagari, twari turi gukora tugeze mu ma saa tanu barambwira ngo njye kumvikana na Gitifu bampitishamo inka cyangwa akazi ndababwira ngo inka nzayikurikirana kugeza umunsi nzapfa.”

Umukozi Ushinzwe Iterambere mu Kagari ka Muhoro, Nzabanita Fils, avuga ko iri tungo ryari ryatanzwemo ingwate n’umuhungu w’uyu mukecuru, kandi ko yagombaga kwishyura ideni.

Ati “Inka yari iragiwe n’umuhungu we ayitangaho ingwate mu itsinda ananiwe kwishyura rirayitwara.”

Uyu muyobozi anahakana ibivugwa ko uyu mukecuru yakuwe muri VUP kubera iki kibazo. Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumuvanamo, n’ubundi buri mwaka hari abavamo, niba twajyaga tugiramo nk’abantu 80 ariko ubu dufite 29. Ni uko wenda ashobora kubihuza n’icyo kibazo akagira ngo ni cyo cyabiteye ariko si byo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie wakiriye ikibazo cy’uyu mukecuru, avuga ko kuba amaze kujya ku Karere inshuro 7 biterwa no kutumva inama yagiriwe

Agira ati “Twamugiriye inama yo kurega umuhungu we muha na nimero yanjye ndamubwira nti nujya ukenera ubujyanama ujye umpamagara kuri iyi telefone ariko ntuzagaruke ku Karere kuko urugendo ukora ni urw’ubusa. Rero bigaragara ko umukecuru yanze kwiteranya n’urubyaro rwe.”

Nyirahabimana avuga ko azakomeza gusaba gusubizwa itungo rye
Avuga ko afite icyangombwa kigaragaza ko iyi nka yari iye
Kubera gusiragira ku Karere avuga ko amaze kunanirwa byanamukenesheje

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 19 =

Previous Post

Hatangajwe icyari cyabeshywe Abanya-Uganda 23 bari bagiye gucuruzwa mu Gihugu cyo muri Asia

Next Post

Tshisekedi babanye mu Ihuriro, kubura intwaro, iby’ikinyoma cyo gufashwa n’u Rwanda…-Gen.Makenga yiniguye

Related Posts

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

IZIHERUKA

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka
IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi babanye mu Ihuriro, kubura intwaro, iby’ikinyoma cyo gufashwa n’u Rwanda…-Gen.Makenga yiniguye

Tshisekedi babanye mu Ihuriro, kubura intwaro, iby’ikinyoma cyo gufashwa n’u Rwanda…-Gen.Makenga yiniguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.