• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mabarakh Muganga zitabiriye imyitozo ikomatanyije ya gisirikare y’iminsi ibiri iri kubera muri Türkiye, irimo iyo kurashisha indege za gisirikare ndetse n’iy’urugamba rwo mu mazi.

Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, bitabiriye EFES-2024, imyitozo y’Ibihugu bitandukanye iyoborwa na Türkiye, irimo iyo kurasa imbonankubone.”

Iyi myitozo iri kubera ahitwa Izmir muri Türkiye, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 kugeza none ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Iyi myitozo igamije gufasha Ibihugu bitandukanye kureba ubushobozi bw’Igisirikare cya Türkiye, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho kifashisha kuva ku ndege zitagira abapilote zizwi nka Drone kugera ku ndege za kajugujugu za gisirikare, ndetse n’amato y’intambara, n’uburyo bw’indebakure bwifashishwa mu rugamba.

Iyi myitozo y’uyu mwaka, izagaragaramo abazayitabira b’abanyamahanga barenga 1 500 bo mu Bihugu 50, ndetse hamwe n’ab’igisirikare cya Türkiye, kimwe n’abazayitabira bayikurikira, ikaba yari yitezwemo abantu ibihumbi 11.

Umugaba Mukuru wa RDF ni we wayoboye intumwa z’Ingabo z’u Rwanda
Iyi myitozo irimo iyo kurashisha indege

N’urugamba rwo mu mazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Uwa mbere w’igitsinagore wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatanze kandidatire

Next Post

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.