Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bagaragarijwe ikizatuma bagarukana ishema
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, abasobanurira uko bakwiye kuzitwara kugira ngo bazagaruke batewe ishema n’ibyo bakoze.

IGP Felix Namuhoranye, mu butumwa yahaye Abapolisi 24 bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Uyu mutwe w’abapolisi (RWAFPU I-10) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo, bagiye kwerecyeza mu gace ka Malakal gaherereye mu Ntara ya Upper Nile, aho bazasimbura bagenzi babo bahamaze igihe cy’umwaka.

IGP Felix Namuhoranye yabasabye kujya bahora biteguye kuzuza inshingano zabo kandi bakarangwa na disipuline n’ubunyamwuga.

Yagize ati “Inshingano mufite nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ni uguhora mwiteguye gukora akazi kabajyanye mukihatira kurushaho kugakora neza murangwa n’ikinyabupfura, ishyaka n’ubunyamwuga kugira ngo mukomeze muheshe ishema igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragarije aba bapolisi ikizabafasha mu nshingano bagiyemo cyane ko bafite ibikoresho bya ngombwa kandi bakirinda guha umwanya ibiganiro bitubaka ahubwo imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.

Yanababwiye kandi ko bagiye mu izina ry’Igihugu cy’u Rwanda, kandi ko bagomba kugihesha ishema bitewe n’uburyo bazitwara, ndetse na bo ubwabo bikazabahesha ishema.

Ati “Muzitware neza muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye, bizaba ari ishema kuri mwe ubwanyu, ishema ku gihugu n’ishema ku rwego mpuzamahanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yasabye kandi aba bapolisi kuzakorera hamwe n’ikipe, ubundi bakarushaho kubahana no gufashanya muri byose.

IGP Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa
Yabasabye kuzahesha ishema Igihugu cyabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eight =

Previous Post

Umufaransa wakoreye ingendo mu karere n’igare ridasanzwe nyuma y’u Rwanda n’u Burundi yageze Tanzania

Next Post

Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya

Congo: Uko byagenze ngo abaturage 150 bamare iminsi itatu badafite aho kwegeka umusaya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.