Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo rumwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu ruvuga ku bitazibagirana byagaragaye ku mukino wafunguye Sitade Amahoro

radiotv10by radiotv10
17/06/2024
in MU RWANDA
0
Icyo rumwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu ruvuga ku bitazibagirana byagaragaye ku mukino wafunguye Sitade Amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri ya Siporo yiseguye ku Baturarwanda ku bitaragenze neza mu myinjirize y’abitabiriye umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rayon Sport wa mbere wabereye muri Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, ivuga ko hari abahagiriye ibibazo bakajyanwa kwa muganga, aho umwe ari we ukiri kwitabwaho n’abaganga.

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 15 Kamena 2024, kuri Sitade Amahoro yakiniwemo umukino wa mbere kuva yavugururwa, igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho ubu ishobora no kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Iyi sitade yashyizwe ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 ikuwe ku bihumbi 25, yari yakubise yuzuye, dore ko n’amatike yo kwinjira yashize mbere y’umunsi w’umukino nyirizina.

Ni mu gikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ ari na cyo cya mbere kibereye muri iyi Sitade izafungurwa ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza imyaka 30 bamaze bibohoye.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri ya Siporo, yavuze ko “ishimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri sitade yanyu.”

Minisiteri ya Siporo kandi yashimiye inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zakoze akazi katoroshye kuri uyu mukino. Iti “Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abakeya bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.”

Ubutumwa bwa MINISPORTS busoza bugira buti “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Tubizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”

Mbere y’uko uyu mukino utangira, byari byatangajwe ko imiryango ifungura saa sita z’amanywa, ariko iza gufungurwa saa munani, ibyatumye hagaragara umuvundo mu gihe cyo kwinjira, wanatumye hari bamwe binjira ku mbaraga, bakanangiza bimwe mu bikorwa bya Stade.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − six =

Previous Post

Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)

Next Post

Umunyarwandakazi wakuye muri Congo ibitemewe mu Rwanda yakoresheje amayeri ashaka gucika ariko ntibyamuhira

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru
AMAHANGA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi wakuye muri Congo ibitemewe mu Rwanda yakoresheje amayeri ashaka gucika ariko ntibyamuhira

Umunyarwandakazi wakuye muri Congo ibitemewe mu Rwanda yakoresheje amayeri ashaka gucika ariko ntibyamuhira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.