Abantu batatu barimo Umuyobozi w’Ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi bakekwaho kwiba bimwe mu biryo by’abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa kawunga, aho uwabifatanywe yavuze ko yari abitumwe n’uwo muyobozi w’Ishuri, wari wamusabye kubishyira umucuruzi ngo abahe amafaranga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko abatawe muri yombi; ari umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Nyakabuye riherereye mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo, umuzamu waryo ndetse n’umucuruzi wo muri aka gace.
Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00’) uwo muzamu afatanywe ibyo akekwaho kwiba muri iri shuri, agahatwa ibibazo, akavuga uko byose biteye.
Uwo muzamu usanzwe acungira umutekano iri shuri ribanza rya Nyakabuye, nyuma y’uko afatanywe bimwe mu bitunga abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri n’uwa Kawunga, yabajijwe uwabimutumye, avuga ko ari umuyobozi w’Ishuri.
Uyu muzamu kandi yavugaga ko ibi biryo yagombaga kubishyira umucuruzi wo muri aka gace, na we yasabwe guhita agaragaza, na we ahita atabwa muri yombi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyeshejwe iby’ubu bujura, rwahise rwinjira muri iki kibazo, ari na rwo rwahise ruta muri yombi, uyu muzamu wafatanywe ibiribwa by’abanyeshuri, ndetse n’umucuruzi yavugaga ko yari abishyiriye, kimwe n’umuyobozi w’Ishuri, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB.
RADIOTV10