• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
13/01/2026
in AMAHANGA
0
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu mwaka watangira amaze kujyayo inshuro ebyiri mu minsi itatu gusa. Ni nyuma yuko kiriya Gihugu giteye utwatsi ubusabe bwe bwo kumwoherereza ingabo, kikamwumvisha ko agomba kunyura inzira y’ibiganiro.

Tariki 05 n’iya 08 Mutarama 2026, Tshisekedi yerecyeje i Luanda muri Angola, agenzwa n’ingingo igamije gushaka umuti w’ikibazo kimuremereye cyo mu burasirazuba bw’Igihugu cye.

Izi nshuro zibayeho nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Perezida wa Angola, João Lourenço ateye utwatsi icyifuzo yari yagejejweho na DRC cyo kuba yakohereza ingabo kumufasha mu ruganga Igisirikare cya Leta gihanganyemo n’Ihuriro AFC/M23.

Mu mpera z’umwaka ushize, umwe mu ba hafi ya João Lourenço yari yatangaje ko “Angola ntizohereza abasirikare bayo kurinda Katanga mu gukumira kwinjirwamo n’abarwanyi ba AFC/M23.”

Nyuma y’iki cyemezo cyafashwe na Angola, Perezida Félix Tshisekedi yongeye kwerecyeza muri iki Gihugu, aho amakuru avuga ko yari akomeje gusaba ubufasha.

Amakuru avuga ko Perezida wa Angola, yabwiye Tshisekedi ko hakwiye gukomeza gukoreshwa inzira z’ibiganiro aho kuba iz’intambara nk’uko ari zo akomeje gushyira imbere.

Perezida wa Angola yasabye Tshisekedi ko habaho ibiganiro bihuza Abanyekongo ubwabo, kuko ari byo byazana igisubizo kirambye, ari na byo byatumiwemo Ihuriro AFC/M23.

Nyuma yuko iri Huriro ritumiwe muri ibi biganiro, ryahise risaba ibisobanuro byimbitse, niba ari ibiganiro bishya bivutse, cyangwa ari ibije kunganira ibiriho biba by’i Doha muri Qatar.

Ni ibiganiro bivugwa ko byagutse, bishobora kwitabirwa n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, aho binavugwa ko Joseph Kabila wigeze kuyobora iki Gihugu ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, baherutse kwerecyeza muri Angola.

Ubwo Tshisekedi yerecyeza i Luanda ku nshuro ya kabiri tariki 08 Mutarama, bivugwa ko yamenyesheje mugenzi we João Lourenço, abagomba kuzitabira ibi biganiro.

Perezida Tshisekedi kandi akomeje ingendo zigamije gusaba ubufasha, aho kuri uyu wa Mbere yanerecyeje i Lomé muri Togo, agahura na Faure Gnassingbé wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + five =

Previous Post

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Next Post

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.