Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Nyuma y’uko imyigaragambyo ihinduye isura igisirikare nacyo kimanukiye

radiotv10by radiotv10
26/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Nyuma y’uko imyigaragambyo ihinduye isura igisirikare nacyo kimanukiye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo muri Kenya, Aden Duale yatangaje ko bamaze kohereza abasirikare mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Nairobi kujya gufasha Igipolisi guhagarika imyigaragambyo imaze iminsi ivuza ubuhuha muri iki Gihugu.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage biganjemo urubyiruko biraye mu Nteko Ishinga Amategeko, bakangiza ibikoresho birimo n’ibirango by’Igihugu nk’amabendera.

Iyi myigaragambyo yahidnuye isura kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yari imaze gutora umushinga w’itegeko ryongera imisoro.

Ubwo abigaragambyaga bari bamaze gukozanyaho n’Abapolisi bari barinze Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bakabamenesha bakinjiramo imbere, byasabye ko Abadepite bahungishwa banyujijwe mu nzira y’ubutaka.

Aba baturage biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo imaze iminsi, yamagana umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga ingengo y’imari ya Leta, by’umwihariko ingingo yaryo izamura umusoro ku bicuruzwa na serivisi zimwe na zimwe.

Ni mu gihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yahumurije abaturage ba Kenya nyuma y’iyi myigaragambyo ikaze yabaye ejo ku wa Kabiri yanaguyemo abantu barenga 10 abandi bagera hafi muri 40 bagakomereka. Perezida Ruto yavuze ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa nta kabuza.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 5 =

Previous Post

Ikipe yo mu Rwanda imanuye umukinnyi uherutse mu gikombe cya Afurika

Next Post

Umuhanzi w’icyamamare yatangarije mu bukwe we ibyatunguye benshi

Related Posts

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

IZIHERUKA

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye
IBYAMAMARE

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’icyamamare yatangarije mu bukwe we ibyatunguye benshi

Umuhanzi w’icyamamare yatangarije mu bukwe we ibyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.