• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku mpanuka yahitanye bamwe mu baturage bajyaga mu kwiyamamaza

radiotv10by radiotv10
27/06/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yavuze ku mpanuka yahitanye bamwe mu baturage bajyaga mu kwiyamamaza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yafashe mu mugongo imiryango y’abantu bahitanywe n’impanuka yo mu muhanda yatwaye ubuzima bwa bamwe mu baturage bari bagiye kumwakira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, yahereye mu Karere ka Huye, ahari haje abaturage barenga ibihumbi 300 baturutse mu bice binyuranye by’iyi Ntara.

Abaturage bitabira ibi bikorwa, bakomeje kugaragariza urukundo umukandida wa FPR-Inkotanyi dore ko buri wese aba yifuza kujya aho ajya kwiyamamariza, ndetse bamwe bagacamo ijoro kabiri, bagatangira ingendo zerecyeza ho yiyamariza mu gicuku.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo abantu benshi berecyezaga ahabereye iki gikorwa, habaye impanuka yabereye mu Kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, aho Bisi yerecyezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda, bane bakahasiga ubuzima.

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ijambo yagejeje ku baturage bari baje kumwakira mu kwiyamamaza, yagarutse kuri iyi mpanuka.

Ati “ndetse bamwe bagatakaza ubuzima, abandi bagakomereke, rwose nagira ngo nifatanye namwe. Hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye abavandimwe babo, cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe, harakorwa igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bavurwe.”

Yaboneyeho kandi gusaba abantu kwitwararika muri ibi bikorwa, nubwo ntawabuza impanuka kuba, ariko abantu na bo bakwiye kurushaho kwitwararika kugira ngo ibi bikorwa byo kwiyamamaza bikomeze kugenda neza.

Yaboneyeho kandi kugaruka ku bantu babiri batakarije ubuzima mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga umubyigano kubera abantu benshi bari baje muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, na bwo yihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera.

Ati “N’umuntu umwe ntagapfe muri ubwo buryo. Abantu barapfa, ariko bapfa mu buryo busanzwe. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyo byago.”

Yasabye abantu ko muri ibi bihe bamugaragariza ibyishimo, abyishimira, ariko ko byakorwa mu buryo bw’ubushishozi kugira ngo hatagira abakomeza kubura ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + twelve =

Previous Post

“Ni wowe”, “Ndabyemeye”…- Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abaturage abagira inama y’Umukandida bazatora

Next Post

Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.