Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bimaze gihe birebana ay’ingwe byagiye kuganirira muri Turkey

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibihugu byo muri Afurika bimaze gihe birebana ay’ingwe byagiye kuganirira muri Turkey
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Ethiopia n’iya Somalia, zahuriye mu biganiro byabereye muri Turkey bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi Bihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye i Ankara muri Turkey kuri uyu wa Bbere, bihuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Taye Atske Selassie, na mugenzi we wa Somalia, Ahmed Moallim Fiqi.

Ni mu gihe Turkey isanzwe ari umuhuza muri ibi biganiro, yari ihagarariwe na Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Hakan Fidan.

Ibi Bihugu bimaze amezi atandatu birebana ay’ingwe, kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, Guverinoma ya Ethiopia yasinya amasezerano yemeza ko Somaliland ikwiye kwigenga, ibintu Somalia yafashe nko kurengera cyane, kuko yo isanzwe ifata Somaliland nk’ubutaka bwayo.

Ikinyamakuru The African News, kivuga ko aya masezerano yari agamije gutuma Ethiopia ibasha gukora ku Nyanja iciye muri Somaliland, bityo bigasaba ko igomba kubanza kwemeza Somaliland nk’Igihugu cyigenga. Kuva icyo gihe umwuka mubi wahise uvuka hagati ya Ehiopia na Leta ya Somalia.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, habaye ibi biganiro, biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’ibi biganiro kizaba ku itariki 02 Nzeri 2024.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Next Post

Kagame yageneye ubutumwa abashidikanya ku bwitabire bwo hejuru bw’abaza kumwamamaza bakabwitirira ibindi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagame yageneye ubutumwa abashidikanya ku bwitabire bwo hejuru bw’abaza kumwamamaza bakabwitirira ibindi

Kagame yageneye ubutumwa abashidikanya ku bwitabire bwo hejuru bw’abaza kumwamamaza bakabwitirira ibindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.