Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Iyicwa ry’abakora mu bikorwa by’ubutabazi babiri ryatumye M23 igenera amahanga ubutumwa

radiotv10by radiotv10
03/07/2024
in AMAHANGA
0
DRC: Iyicwa ry’abakora mu bikorwa by’ubutabazi babiri ryatumye M23 igenera amahanga ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaganye iyicwa ry’abantu babiri bakoraga mu bikorwa byo gutabara imbabare, wibutsa umuryango mpuzamahanga ko utahwemye kuwutabaza ku bwicanyi bukomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDRL, arimo ukaba ukomeje guterera agati mu ryinyo, ariko ko uyu mutwe wo udashobora kubyihanganira.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka agaruka ku rupfu rw’abantu babiri bakoraga mu bikorwa byo gutabara imbarabare, bishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Kamena rishyira ku wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.

Lawrence Kanyuka yagize ati “AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma iyicwa ry’abakozi babiri bo mu bikorwa byo gutabara imbabare ryabaye tariki 30 Kamena 2024, ubwo bageraga muri Butembo muri Lubero.”

Kanyuka yakomeje agira ati “Kuva cyera twakomeje kumenyesha Igihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa bihuriweho na ADF, FDLR na Wazalendo muri Lubero i Butembo no mu bice bihakikije, bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abasivile ndetse n’abakozi b’imiryango itabara imbabare, kandi bigakorwa n’iyi mitwe ishyigikiwe na Leta ya Congo, akavuga ko uyu mutwe udashobora kubyihanganira.

Aba bantu babiri bishwe n’insoresore zabateze igico mu muhanda wavaga Lubero werecyeza muri Beni, banyuze muri Butembo, ubwo zashumikaga imodoka eshanu ndetse zikanica zitwitse aba bantu babiri basanzwe bakorera Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubutabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 8 =

Previous Post

Muri Oman haturutseyo inkuru y’incamugongo y’Umunyarwandakazi wabagayo

Next Post

I Nairobi bikomeje kudogera: Abigaragambya bakamejeje mu isura nshya batwika ibikorwa

Related Posts

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

I Nairobi bikomeje kudogera: Abigaragambya bakamejeje mu isura nshya batwika ibikorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.