Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zizihije umunsi wo Kwibohora zinagaragaza igisobanuro cyawo

radiotv10by radiotv10
05/07/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zizihije umunsi wo Kwibohora zinagaragaza igisobanuro cyawo
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize itsinda ‘Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital’ zizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, zinavuga ko umunsi nk’uyu ari uwo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari RPA.

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwiswe MINUSCA, zakoze iki gikorwa kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 30 rumaze rwibohoye, cyabereye mu kigo cya Gisirikare cya Bria muri Perefegitura ya Haute –Kotto.

Perefe w’iyi Perefegitura ya Haute–Kotto, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye u Rwanda ku ntambwe ishimishije rugezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga n’umuhate igira mu gushakira umuti amakimbirane n’imvururu ndetse no kurwanya ivangura.

Perefe w’iyi Perefegitura wanashimiye u Rwanda uburyo ruteza imbere guha amahirwe angana ku baturage bose, yanashimye kuba rwarahaye ubufasha Igihugu cyabo cya Centrafrique mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano binyuze mu bwumvikane bw’Ibihugu byombi.

Umuyobozi Mukuru w’iri tsinda ry’Ingabo rya Battle Group VI, Lt Col Tharcisse MPFIZI, yavuze ko umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka, mu rwego rwo guha icyubahiro ingabo zahoze ari RPA zagaragaje ubutwari zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse zikabohora Igihugu cyari mu menyo y’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside.

Lt Col Tharcisse MPFIZI yavuze ko umunsi nk’uyu wo Kwibohora kandi, ugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’intego biyemeje yo kwiyubakira Igihugu cyababyaye.

Ibi birori kandi byanitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ndetse n’abayobozi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), n’abo mu Miryango itari iya Leta.

Ibi birori byitabiriwe na Perefe wa Perefegitura ya Haute–Kotto
Lt Col Tharcisse MPFIZI yavuze ko ari umwanya wo kuzirikana ubutwari bwaranze RPA
Hari kandi abayobozi muri MINUSCA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + one =

Previous Post

J.K. Rowling Is Shutting Down Readers Who Burned All Their Harry Potter Books

Next Post

America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda

America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.