Dr Frank Habineza; umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, yizeje abatuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, ko natorwa azabakorera umuhanda ubahuza na Nyamata, ku buryo amagare azajya anyuramo anyaruka.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Dr Frank Habineza yabanjirije mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Julu, ahari hateraniye abaturage bari baje kumwakira we n’abakandida ku myanya y’Abadepite b’iri shyaka.
Uyu Mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yasezeranije abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko nibamutora azabubakira umuhanda mwiza uturuka Nyamata ukagera mu Murenge wa Juru ku buryo bazajya bahahirana mu buryo bworoshye.
Yagize ati “Numvise ko mufite ikibazo cy’umunda, nimutugirira icyizere nzabubakira umuhanda uturuka Nyamata ukagera Juru. Inaha hari umwihariko w’amagare, tuzubaka umunda ku buryo amagare azabona aho anyura bidateje impanuka.”
Iri jambo ryakiriwe neza n’abaturage bo muri aka Karere ka Bugesera, bavuga ko basanzwe babangamirwa n’ivumbi ryinshi ryo muri uyu muhanda.
Umwe mu baturage yagize ati ”Yadusezeranyije ko azatwubakira umuhanda, rero tuzamutora kugira ngo awubake kuko uratubangamiye.”
Dr Frank Habineza n’ishyaka ayoboye bakiva mu Karere ka Bugesera bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.
Ishyaka Green Party rikomeje kumvikanisha imigabo n’imigambi yaryo mu baturage irimo gukuraho burundu ibigo by’inzererezi, kongerera agaciro ubwisungane mu kwivuza, no gukuraho umusoro w’ubutaka.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10