• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

radiotv10by radiotv10
28/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo yari amaze imyaka umunani yarayanditse, anavuga impamvu yamaze iki gihe cyose

“Mukunzi we” ni indirimbo nshya uyu muhanzikazi wamenyekanye muri korali Ambassadors of Christ yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize. Ni indirimbo yakoze ku munsi w’ubukwe bwe, ashimira ababyeyi bamureze n’ubwo batamwibarutse.

RADIOTV10 yashatse kumenya impamvu byafashe iyo myaka yose ngo isohoke.

Umunyamakuru yamubajije ati “Nyuma y’imyaka irenga irindwi yose umaze gukora ubukwe, kuki wahisemo kuyishyira hanze ubu?
Sarah Sanyu yasubije ati “Narabyifuje mbere ariko ntibyakunda, kuko hari ibyari bitarakunda neza kugira ngo indirimbo ijye hanze uko nabishakaga. Icyo gihe nayikoze ari indirimbo y’ubukwe bwanjye mu 2018. Nyuma y’ubukwe haje izindi nshingano, mbura umwanya wo kuyikoraho neza. Byari kuba byiza iyo mba narayikoze icyo gihe nkayikorera n’amashusho, ariko yari audio gusa idafite amashusho. Nabanje kwita ku bindi, ariko ntekereza ko iki ari cyo gihe Imana yashakaga ko nyisohora.”

Sarah Sanyu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu Rwanda

Yongeyeho ko ubunararibonye bw’imyaka umunani amaze mu rushako bwagize uruhare rukomeye, agira ati “By’umwihariko, imyaka umunani maze mu rushako nabonye ineza y’Imana, ni yo ndirimba. Nabonye kandi agaciro k’uburere nahawe n’ababyeyi, mbashimira kuko nabonye umusaruro wabwo.”

Umunyamakuru yamubajije ati: Ese hari icyo wongeyeho mu ndirimbo nyuma y’imyaka yose umaze mu rushako no kuba umubyeyi?

Sarah Sanyu yasubije ati “Oya, nta kindi nongeremo. Icyo nahinduye mu gice cya kabiri ni uko nakuyemo amazina y’ababyeyi nashimiraga, nshaka irindi jambo risimbura ayo mazina kugira ngo n’undi wese ufite ishimwe yagenera ababyeyi be ashobore kuyikoresha.”

Sarah Uwera Sanyu yabanje kumenyekana nk’umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ, aho yaririmbaga ari kumwe na musaza we Manzi. Mu 2021 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, asohora indirimbo zirimo “Umunsi Mushya”, “Nitashinda” n’izindi. N’ubwo aririmba ku giti cye, ntibyamutandukanyije no gukomeza kuririmba muri korali.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + one =

Previous Post

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Next Post

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.