Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in SIPORO
0
AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Eritrea, Biniam Girmay, uherutse kuba umukinnyi mu mukino w’amagare wa mbere w’Umwirabura wegukanye agace (Etape) mu isiganwa rikomeye ku Isi rya Tour de France, yongeye gutwara akandi gace.

Biniam Girmay yari yegukanye agace ka gatatu ka Tour de France kakinwe tariki 01 Nyakanga 2024, ahita yandika amateka yo kuba abaye umwirabura wa mbere wari wegukanye Etape muri iri rushanwa rikomeye ku Isi mu mukino w’amagare.

Uyu Munya-Eritrea yongeye kwandika amateka, ubwo yasubiragamo amateka nk’ayo yo kwegukana agace muri Tour de France, atwara agace ka munani.

Ni agace yatwaye akoresheje ingufu nyinshi kuko kasorejwe ahantu hazamuka, agacika abo bari kumwe mu gikundi, ibizwi nka sprint, ubundi akandagiza ipine bwa mbere ku murongo basorejeho aka gace ka munani.

Nyuma yo gutwara aka gace ka munani kakaba aka kabiri atwaye muri Tour de France 2024, uyu Munya-Eritrea yongeye kwandika amateka, yo kuba uretse kuba ari uwa mbere w’umwirabura wegukanye Etape muri Tour de France, anabaye uwa mbere utwaye uduce tubiri  mu isiganwa rimwe w’umwirabura.

Uyu Munya-Eritrea kandi ubwo yegukana aka gace, ni na we wari uyoboye abandi mu manota yo guterera aho yambaye umwambaro w’icyatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

Next Post

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Related Posts

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
06/08/2025
0

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC...

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

by radiotv10
05/08/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro wayo Youssou Diagne umwenda w'amadollari 1500 (miliyoni 2 Frw) yari imufitiye, inamuhamagaza mu...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.