Abagizweho ingaruka n’inkuba iherutse gukubita abantu icyenda mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaguru barimo umubyeyi wasize uruhinja ry’ibyumweru bitatu, yaremewe ihabwa ibikoresho binyuranye ndetse n’ibihumbi 200 Frw kuri buri muryango.
Ni nyuma y’uko inkuba ikubise abantu mu Turere twa Ngororero na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nyuma y’aka kaga, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yageneye ubutumwa bwo gufata mu mugongo, imiryango yabuze ababo bahitanywe n’iyi nkuba, inabagenera ibihumbi 200 Frw kuri buri muryango, ndetse inabafasha mu bikorwa byo guherekeza abayo.
Jean Paul Ndindiriyimana, umugabo w’umwe mu bahitanywe n’iyi nkuba, yavuze ko ubwo ibi byabaga hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo hagwaga imvura nyinshi.
Ati “Ni bwo nabonye umwana wanjye yikubita hasi nyuma y’umurabyo, mu gihe nkiri kureba ibibaye, umugore wanjye na we yitura hasi. Twahise tubajyana ku Bitaro, ariko ku bw’ibyago umugore wanjye yaje kugwa mu nzira, umwana wanjye ararokoka.”
Nk’uko bitangazwa na MINEMA, iyi nkuba yanishe inka eshatu zo mu Mudugudu wa Gishwati mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Naho abagize ibibazo ndetse n’abagize ihungabana kubera inkuba, bajyanywe mu Bitaro nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Jean de Dieu Mpayimana na we waburiye umugore we muri aka kaga, yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo kuba yabazirikanye ikabafata mu mugongo muri ibi bihe by’akaga.
Ati “Umugore wanjye yishwe n’inkuba nanjye yari impitanye Imana igakinga akaboko. Inkunga twahawe na MINEMA yaziye igihe. Bampaye ibihumbi magana abiri mu kwifashisha muri ibyo bihe by’akababaro.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, kandi nanone imiryango yaburiye abayo muri aka kaga, yanashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.
Umuryango wa nyakwigendera Joselyne Nziyonsanga wasize uruhinja rw’ibyumweru, wahawe ibihumbi 200 Frw bizawufasha mu kwita kuri uru ruhinja, aho umuryango warwo uvuga ko uzabasha kubona amata y’uyu mwana.
RADIOTV10