Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka

radiotv10by radiotv10
19/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Abadepite, agaragaza ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki itanu yifatanyije na wo, yaje imbere n’amajwi 68,83% ukaba ari na wo ufite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko, aho ukubye 2,3 indi mitwe ya politiki itanu.

Aya majwi y’agateganyo, yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, yagaragaje ko aya majwi ari aya 98,13% y’amaze kubarurwa, dore ko ari ay’abantu 8 901 453 mu gihe abatoye bose ari 8 907 876 mu Banyarwanda 9 071 157 bose bemerewe gutora.

Muri aya majwi amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanti n’indi mitwe ya Politiki itanu (PPC, PDC, PSR, PSP na UDPR), bagize amajwi 68,83% aho watowe n’Abanyarwanda bangana na 6 126 433.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muturage PL ryo ryagize amajwi 8.66%; aho ryatowe n’Abanyarwanda 770 896.

Naho Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryagize amajwi 8,62%, aho ryatowe n’Abanyarwanda 767 143, mu gihe Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP, ryagize amajwi 4,56% aho ryatowe n’Abanyarwanda 405 895.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryagize amajwi 4,61% aho ryatowe n’Abanyarwanda 410 513, rigakurikirwa n’Ishyak PS-Imberakuri ryagize amajwi 4,51% ryo rikaba ryaratowe n’Abanyarwanda 401 524, mu gihe Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier we yagize amajwi 0,21 we akaba ayaratowe n’Abanyarwanda 19 051.

 

Abadepite ba FPR-Inkotanyi n’imitwe bafatanyije bakubye 2,3 indi itanu

Mu Rwanda hasanzwe hari ihame rivuga ko utagize amajwi angana cyangwa ari hejuru ya 5%, ataba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe imitwe ya politiki itatu (DGRP, PDI na PS-Imberakuru) yagize munsi ya 5% ariko ntihagire ujya munsi ya 4,5%.

Gusa mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza kuri uyu wa Kane yavuze ko kuba iyi Mitwe ya Politiki yagize amajwi angana cyangwa ari hejuru ya 4,5%; hagomba gukorwa igereranya ku buryo ibarwa nk’iyagize 5% bityo ikaba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga amategeko.

Ibi byatumye iyi mitwe itatu, buri umwe ugira imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka yawiyunzego bafite imyanya 37, PL ikagira itanu, ndetse na PSD ikagira itanu.

 

Uko iyi myanya yabonetse

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uba ugizwe n’Abadepite 80, barimo 53 batorwa mu buryo butaziguye baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga, hakaba imyanya 24 y’Abadepite bahagarariye Abagore, ndetse na babiri bahagararira urubyiruko n’undi umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.

Muri iyi myanya 53 yasaranganyijwe mu buryo twagarutseho hejuru, bishingira ku igereranya ry’uyu mubare w’imyanya baba bahatanira, aho hakorwa ijanisha ry’uyu mubare wa 53.

Nko kuri FPR-Inkotanyi, ufata amajwi 68,83 ugakuba 53 ubundi ukagabanya 100, hakaboneka imyanya 36,47, mu gihe ubikoze uku ku yindi mitwe ya Politiki, PL igira imyanya 4,58, PSD ikagira 4,56, naho DGPR ikagira 2,41, PDI ikagira 2,44 mu gihe PS-Imberakuri igira 2,39.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibi bice birengaho bitabarwa, aho habazwe kuriya bigaragara ko hari imyanya itatu iba ibura [FPR:36, PL:4, PSD: 4, DGPR: 2, PDI: 2, PS-Imberakuri: 2], ari na yo isaranganywa imitwe ya Politiki yagize amajwi menshi, bituma FPR-Inkotanyi ihita igira imyanya 37, PL ikagira itanu (5) ndetse na PSD ikagira itanu (5).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + seven =

Previous Post

BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho

Next Post

Impamvu Ibihugu bisanganywe umubano mwiza na America bitanyuzwe n’icyemezo cya Trump

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu Ibihugu bisanganywe umubano mwiza na America bitanyuzwe n’icyemezo cya Trump

Impamvu Ibihugu bisanganywe umubano mwiza na America bitanyuzwe n’icyemezo cya Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.