• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Amajwi mashya yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame…Menya impinduka zabayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze amajwi y’agateganyo, agaragaza ko Paul Kagame ari we wakomeje kuza imbere mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho yagize 99,18%.

Ni amajwi yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi itatu mu Rwanda habaye Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Ay’abadepite.

Aya majwi yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agaragaza ko hamaze kubarurwa amawi 98,07% by’abatoye bangana na 8 895 739 mu Banyarwanda 8 907 876 batoye mu guhe abari bemerwe gutora bose ari 9 071 157.

Perezida Paul Kagame wari wagize amajwi 99,15% ubwo hari hamaze kubarurwa amajwi 78%, ubu yagize 99,18%; aho yatowe n’Abanyarwanda bangana na 8 822 794.

Dr Frank Habineza wari Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) yagize amajwi 0,50%; aho we yatowe n’Abanyarwanda 44 479.

Naho Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, we yagize amajwi 0,32%, aho we yatowe n’Abanyarwanda 28 466.

 

Mu Badepite rusange FPR-Inkotanyi yakomeje kuza imbere

Naho mu matora y’Abadepite batorewe imyaka 53 rusange, hamaze kubarurwa amajwi angana na 8 901 453 bangana na 98,13%, aho abatoye bose hamwe ari 8 907 876, mu gihe abari bemerewe gutora bose bari 9 071 157.

Muri aya majwi amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanti, wagize amajwi 68,83% aho watowe n’Abanyarwanda bangana na 6 126 433.

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muturage PL ryo ryagize amajwi 8.66%; aho ryatowe n’Abanyarwanda 770 896.

Naho Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryagize amajwi 8,62%, aho ryatowe n’Abanyarwanda 767 143, mu gihe Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP, ryagize amajwi 4,56% aho ryatowe n’Abanyarwanda 405 895.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryagize amajwi 4,61% aho ryatowe n’Abanyarwanda 410 513, rigakurikirwa n’Ishyak PS-Imberakuri ryagize amajwi 4,51% ryo rikaba ryaratowe n’Abanyarwanda 401 524, mu gihe Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier we yagize amajwi 0,21 we akaba ayaratowe n’Abanyarwanda 19 051.

 

Mu bindi byiciro by’Abadepite

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + fifteen =

Previous Post

Amafoto agezweho agaragaza aho kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bigeze

Next Post

Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka

Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.