Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR yahesheje ishema Abanyarwanda yakiranywe ubwuzu n’urugwiro mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame CUP, ikaba yaregukanye umwanya wa kabiri, yageze mu Rwanda, yakiranwa urugwiro n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC, bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ivuye muri Tanzania aho yari yitabiriye CECAFA Kagame Cup.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasesekaye mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe hasojwe iri rushanwa yari yitabiriye, aho yabonyemo umwanya wa kabiri.

Uyu mwanya yawubonye mu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, aho APR FC yashinzwe na Red Arrows yo muri Zambia kuri penaliti 10-9 nyuma y’uko iminota 120 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

APR FC nyuma yo gukina umukino wa nyuma, yagombaga kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho byari biteganyijwe ko ihagera saa kumi n’imwe w’umugoroba, gusa gahunda yageza aho irahinduka aho amakuru yahise agaragaza ko indege ikererwa, ahubwo bahaguruka muri Tanzania saa moya z’ijoro bakagera mu Rwanda sa mbiri n’igice.

Gusa nabwo haje kubamo impinduka ziturutse ku bijyanye n’indege, aho abakinnyi bahise babwirwa gusubira muri Hotel ndetse babwirwa ko bahaguruka saa cyenda n’igice zo mu rucyerera bakagera mu Rwanda saa kumi n’imwe za mu gitondo ari nako byanagenze.

APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa kumi n’imwe za mu gitonddo ndetse yakirwa n’abafana bayo bari bayitegereje.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda inafite shampiyona, igomba gukomeza imyiteguro y’imikino ifite mu minsi iri imbere, irimo umukino uzayihuza na Simba Sports Club yo muri Tanzania tariki 03 Kanama 2024 kuri Simba Day i Dar es Salaam, ndetse tariki 11 Kanama ikazacakirana na Police FC mu mukino wa Super Cup.

Rutahizamu Mugisha Gilbert

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 11 =

Previous Post

Minisitiri mu Bwongereza yavuze ku ihagarikwa rya gahunda n’u Rwanda n’akayabo katavugwaho rumwe yatwaye

Next Post

Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Related Posts

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.