Abaturage bari kumwe na mugenzi wabo witabiye Imana aho bari bagiye gusengera ku musozi bise ‘Ndabirambiwe’ uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuze ko nyakwigendera yari ari gutera ikorasi, bakabona aryamye hasi, bamwegera bagasanga ibye byarangiye.
Nyakwigendera yitabye Imana mu gitonco cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 ku musozi ukunze kuganwaho n’abaturage bagiye kwegera Imana bamaze kwita ‘Ndabirambiwe’.
Abari kumwe na nyakwigendera, bavuga ko uyu witabye Imana ari we wari uyoboye abandi mu ndirimbo z’amakorasi bateraga zibafasha gusabana n’Imana.
Umwe yagize ati “Atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka, ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye.”
Aba baturage bavuga ko aya masengesho yari yitabiriwe n’abantu bari baturutse mu bice binyuranye nyuma y’uko bari babanje guhurira mu rusengero, bakavamo biyemeza kujya gusengera kuri uyu musozi.
Nyakwigendera na we ngo yaritaye mu gutwi, ahita asaba bagenzi be ko bajyana, kugira ngo bajye gufatanya gusengera kuri uyu musozi.
Umwe mu baturage, yagize ati “bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera, arababwira ngo ‘ntibamusige’ barajyana.”
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, avuga ko nubwo uyu musozi ukunze kujyaho abagiye gusenga, hari undi muturage uherutse kuhagwa, uyu akaba abaye uwa kabiri.
RADIOTV10