Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda na Congo bagiye kongera guhurira ku meza y’ibiganiro

radiotv10by radiotv10
30/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: U Rwanda na Congo bagiye kongera guhurira ku meza y’ibiganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigiye kongera guhurira mu biganiro bibera i Luanda muri Angola, mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.

Guverinoma ya Angola yahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yateguye ibindi biganiro biba kuri wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 bikabera i Luanda muri Angola, aho hagiye gusubukurwa ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye zirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, General (Rtd) James Kabarebe, bari bahuye n’intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  zari ziyobowe na Minisitiri Wungiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gracia Yamba Kazadi.

Aba bakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari bahuriye muri Zanzibar mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 07 Nyakanga 2024 ubwo bari mu mwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yari yatangaje ko ibi biganiro byari byabaye mu buryo bwo kugaragaza ubushake ku mpande zombi.

Inama zabereye i Luanda mu bihe byatambutse, zafatiwemo imyanzuro yari yitezweho umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yabaga ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bwakunze kurenga kuri iyi myanzuro, aho bwakomeje gushyira imbaraga mu nzira z’imirwano, mu gihe iki Gihugu cyasabwaga guhagarika imirwano kikanahagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, ariko kikaba cyarakomeje gukorana n’uyu mutwe.

Ubutegetsi bwa Congo kandi bwasabwe guhagarika imvugo zibiba urwango n’amacakubiri zinazamura umwuka mubi, ariko bamwe mu bayobozi b’iki Gihugu ntibahwemye kuzamura imvugo nk’izo.

Mbere y’uko hongera kuba ibi biganiro, Guverinoma ya DRC, yatanze ubutumwa bunyuranyije n’imyitwarire yakunze kugaragaza, aho yavuze ko ishyigikiye imyanzuro yagiye ifatirwa muri izi nama zabaye mbere.

Ubutumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kuri uyu wa Mbere, bugira buti “DRC yemeza ko ifite ubushake mu myanzuro ya Luanada nk’inzira zo kugarura amahoro arambye. Ni yo mpambu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Francophoni, Therese Kayikwamba Wagner azayobora intumwa za Congo zizajya mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izaba tariki 30 Nyakanga 2024 muri Angola, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bya Luanda.”

Ni mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwakunze kubwira umuryango mpuzamahanga ko, nta wundi muti waboneka utavuye mu nzira za Politiki, aho gushyira imbaraga mu nzira za gisirikare, ndetse bukagaragaza ko imyanzuro yose yafatiwe mu nama z’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, ari yo yatanga igisubizo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eighteen =

Previous Post

Ikipe ivugwamo ibibazo by’amikora yikojeje ku isoko igaragaza ko ishaka kugarukana imbaduko

Next Post

Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

Rutahizamu wahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana yagarutse ku kibuga nyuma y’igihe atagaragara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.