• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abakunze kurira ayo kwarika ubu bari mu mu byishimo bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abakunze kurira ayo kwarika ubu bari mu mu byishimo bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango 14 yo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yahoraga itabaza kubera inzu zishaje yabagamo, ubu iri mu byishimo nyuma y’uko yubakiwe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 65 Frw, ikazituzwamo inazisangamo ibikoresho byose byo mu rugo.

Mu bihe bitandukanye aba baturage bakunze kubwira itangazamakuru ko babangamiwe no kuba mu nzu zishaje zatumaga bavirwa bikabije.

Nyiramiruho Thatienne ati “Imvura yaranyagiraga umubiri wose niyoroshe amashashi aho nararaga hafi y’iziko n’imbaragasa zindya.”

Byiringiro Samuel na we ati “Imvura yaragwaga nkajya gucumbika ahandi kugira ngo umwana atanyagirwa, bitagenda gutyo nkamworosa ishashi ngo ndebe ko bucya.”

Nyuma yo gutaha izi nzu, aba baturage bavuga ko basigaye biyumva nk’abantu ndetse abandi bakavuga ko kuba mu nzu batiyumvishaga ko na bo bazazibamo bibatera kwiyumva nk’abatakiri abasigaye inyuma.

Nyirangirimana Aline ati “Natwe twabaye abantu nk’abandi. Umusaza Kagame yarabikemuye batugira neza, Imana yarabihinduye idushyira imbere mu mateka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko kuba iibazo cyabo cyarahoraga kigaruka byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kugikemura mu buryo burambye

Ati “Uyu mwaka rero hanzuwe ko aho gutanga amabati menshi ku bantu na bo basabwa kuba hari icyo na bo bakoze ahubwo hagomba kwibandwa ku kibazo cy’aba kuko cyagumgka kugaruka cyane, ibyo bituma hafatwa umwanzuro wo kububakira inzu zigezweho mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo burambye.”

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo inzu zari zishaje ndetse zimwe zarahengamye zasenywe hatangira imirimo yo kubaka izigezweho bari mo ubu zuzuye zitwaye miliyoni 65 Frw.

Buri muryango wahawe inzu igizwe n’ibyumba bitatu na solo ndetse n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza na matora.

Bubakiwe inzu zigezweho
Basanzemo ibikoresho byose ubu ibyishimo ni byose

Barakaraga urugi rugafunguka

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Ibidasanzwe muri Congo: Uko byagenze ngo abarimo Abasirikare bakuru bajye gutura mu irimbi

Next Post

Mu mahirwe yashyiriweho abakora mu burezi bw’ibanze hari abavuga ko bibagiranye

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Mu mahirwe yashyiriweho abakora mu burezi bw’ibanze hari abavuga ko bibagiranye

Mu mahirwe yashyiriweho abakora mu burezi bw’ibanze hari abavuga ko bibagiranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.