• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba ukomeje kwandika ubutumwa mu Kinyarwanda cy’umwimerere, yatangaje ko azitabira igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My uncle’, avuga ko ari byo birori by’agatangaza bizaba iby’uyu mwaka ku Mugabane wa Afurika.

General Muhoozi yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024 habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibi birori byo kurahira kwa Perezida Kagame bibe, biteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Umugaba Mukuru wa UPDF yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha ngiye gusura mu rugo ha kabiri, mu Rwanda. Nzitabira ibirori byo kurahira kwa Afande Kagame.”

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame ‘my uncle’ yakomeje avuga ko ibi birori by’irahira rya Perezida Kagame “bizaba bibaye ibya mbere muri Afurika muri uyu mwaka.”

Muhoozi kandi yongeye kwandika ubutumwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda agira ati “Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwanjye. Ndabakunda kandi Imana ibahe imigisha buri gihe.”

Uyu mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wakunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari imwe mu ntwari z’imbanza ku Mugabane wa Afurika, yagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kuzamo igitotsi.

Mu ngendo yagiriye mu Rwanda ubwo yabaga ari muri ibi bikorwa byo kubura uyu mubano, muri Werurwe 2022 yagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame.

Muri Mata umwaka ushize wa 2023, General Muhoozi kandi yongeye gushimira Perezida Kagame wamugabiye, anamenyesha ko inka 10 yamugabiye zororotse, icyo gihe zikaba zari zimaze kuba 17.

Perezida Kagame muri 2022 ubwo yakiraga General Muhoozi mu rwuri rwe akanamugabira inka 10 z’inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 13 =

Previous Post

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Next Post

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.